Amavubi yageze i Kinshasa aho agiye guhatana na DR Congo (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera i Kinshasa aho igiye gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti utegura uwa Ethiopia

Ni amakipe abiri y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu bitegura imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya CHAN.

Ni amakipe yombi kandi afitanye amateka y’uko asanzwe ahangana, aho mu mukino uheruka kubahuza mu gikombe cya CHAN wabereye mu Rwanda, Congo yatsinze Amavubi ibitego 2-1 ihita inayasezerera muri 1/4.

Kuri uyu wa Gatatu, Amavubi arakina na DR Congo umukino wa gicuti kuri Stade des Martyrs, umukino uzaba ufasha u Rwanda kwitegura umukino ubanza bazakina na Ethiopia iwayo kuri iki Cyumweru.

Abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri RD Congo

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric(As Kigali), Rwabugiri Umar(APR FC) na Kimenyi Yves(Rayon Sports)

Ba myugariro: Fitina Omborenga(APR FC), Iradukunda Eric(Rayon Sports), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Bishira Latif(As Kigali) na Nsabimana Aimable(Police FC).

Abakina hagati: Buteera Andrew(APR FC), Nsabimana Eric(As Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Niyonzima Sefu(APR FC) Iranzi Jean Claude(Rayon Sports) na Haruna Niyonzima(As Kigali)

Ba rutahizamu: Danny Usengimana(APR FC), Sugira Ernest(APR FC), Ishimwe Kevin(APR FC), Yannick Bizimana(Rayon Sports), Justin Mico(Police FC) na Manishimwe Djabel(APR FC).

Amafoto y’abakinnyi b’Amavubi mu rugendo Kigali-Kinshasa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dukunda amakuruyanyu naho amavubi agomba kwitwaraneza

NTIRENGANGA SAMWEL yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

turakunda cyane kumakuru mutugezaho uko muyatugezaho turishimira iminsindire ku mavubi twiteguyeko tuzatsinda

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

NIBYIZA KWIKIPEYACU AMAVUBI NYIFURIJE AMAHIRWEMASA

NTIRENGANGA SAMWEL yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka