Amavubi yageze i Kigali nyuma yo kubura itike ya CAN (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bari i Douala muri Cameroun bamaze kugera i Kigali nyuma yo kunganya na Cameroun bakabura itike ya CAN

Ahagana i Saa ine z’ijoro zo mu Rwanda, ni bwo itsinda ry’abantu barenga 40 ririmo abakinnyi 23 bari berekeje muri Cameroun guhatanira itike y’igikombe cya Afurika baraye bageze mu Rwanda.

Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyabashije kongera gukabya inzozi zo kubona itike y’igikombe cya Afurika Amavubi aherukamo muri 2004, ni nyuma yo kunganya na Cameroun ubusa ku busa, naho cap-Vert igatsinda Mozambique igitego 1-0.

Nyuma yo kugera i Kigali, abakinnyi barategereza ibisubizo bya COVID-19 ubundi basubire mu ngo zabo ubundi abakina mu Rwanda bategereze isubukurwa rya shampiyona, mu gihe abakinahanze bo baza gusubira aho bakina kuko ho shampiyona zikomeje.

Nyuma yo kubura itike ya CAN, Amavubi agiye gukomereza mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, aho ijonjora rya mbere u Rwanda ruzakina na Kenya tariki 01/06/2021 na Kenya i Nairobi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagezeyoryari

Nitwa turatsinze jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka