Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo azitabira CECAFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo izitabira imikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022, imikino izatanga itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo myaka.

Amukuru y’uko iyi kipe itakitabiriye CECAFA U-17 yemejwe n’umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Jules Karangwa.

Yagize ati "Ntabwo tuzitabira."

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Kigali Today tariki 21 Nzeri 2022 kandi yari yavuze ko bakiri mu biganiro na Minisiteri ya Siporo hashakishwa ingengo y’imari yatuma iyi kipe yitabira.

Yari agize ati "Muranyemerera tuzabisobanure mu gihe kiri imbere kuko hari ibiba bikinozwa. Kwitabira bijyana n’ingengo y’imari, rimwe na rimwe usanga muri FERWAFA tutayihagijeho bisaba ko tubyumvikanaho na Minisiteri ishinzwe imikino. Ibyo biri gukorwa ariko na byo dushaka ko byihuta kugira ngo imyiteguro itangire hakiri kare niba koko turi abo kwitabira."

U Rwanda rwari ruri mu itsinda rya kabiri aho rwari ruri hamwe na Uganda iheruka gutwara irushanwa riheruka, Djibouti na Sudani. Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma muri iyi CECAFA U-17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika mu mwaka utaha wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka