Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 azakina CECAFA yahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Yves Rwasamanzi, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batangira umwiherero, mu kwitegura CECAFA izabera mu Rwanda muri uku kwezi

Guhera izabera Tariki 13 kugeza tariki 28 Ukuboza 2020 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 17, ikazabera mu turere twa Rubavu na Huye.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 aratangira imyitozo kuri Stade Amahoro
Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 aratangira imyitozo kuri Stade Amahoro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe iri buze gutangira imyitozo kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’aho muri iki gitondo ari bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 39 bagomba gutangira imyitozo, hakazatoranywamo abagomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu : BYRINGIRO James, RUHAMYANYIKO Yvan, CYIMANA Sharon na NIYONSABA Ange Elia

Ba myugariro : ISHIMWE Veryzion, MBONYAMAHORO Sérieux, NIYONKURU Fiston, NSHUTI Samuel, ISHIMWE Moïse, MASABO Samy, SHEMA NGINZA Shemaya, MUHIRE Christophe, ISHIMWE Rushami Alvin, OLEKA Salomon

Abakina hagati : MWIZERWA Eric, HOZIYANA Kennedy, IRADUKUNDA Pacifique, NIYOGISUBIZO Asante Sana, NIYO David, CYUSA Mubarak Akrab, RWAGASORE Sharifu, RUGAMBWA Fred, IRADUKUNDA Siradji, MUVUNYI Danny, TABARO Rahim, RWATANGABO Kamoso Steven, ITANGISHAKA Hakim, SALIM Saleh, SIBOMANA Sultan Bobo, IRAKOZE Jean Paul

Ba rutahizamu : MUGISHA Edrick Kenny, IRIHAMYE Eric, CYUSA Yassin, NIYOKWIZERWA Benjamin, SHINGIRO Honoré, AKIMANIZANYE Papy Moussa, SHAMI Chris, MUSANA Arsène, UWIZEYIMANA Célestin

Abagize staff :

RWASAMANZI Yves : Umutoza mukuru
GATERA Musa : Umutoza wungirije
KABALISA Calliope : Umutoza w’abanyezamu
ADDA Benamar : Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi no gusesengura amashusho
NTARENGWA Aimable : Team Manager
Dr HIGIRO Jean Pierre : Umuganga w’ikipe
TUYISHIME Jean Claude : Ushinzwe kunanura imitsi
MASENGESHO Pacifique : Ushinzwe kunanura imitsi
TUYISENGE Eric : Ushinzwe ibikoresho by’ikipe
NYAMINANI Isabelle : Ushinzwe gufata amashusho.

Kugeza ubu ibihugu 10 ni byo byari byaramaze kwemera kwitabira iri rushanwa ari byo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya, bikazagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atanu atanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka