Amavubi y’abagore asezerewe na Uganda mu gushaka itike y’imikino Olempike

Kuri iki Cyumweruru, kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago yatsinzwe na Uganda 1-0, isezererwa mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.

Imanizabayo Florence ahanganye n'umukinnyi wa Uganda
Imanizabayo Florence ahanganye n’umukinnyi wa Uganda

Ni umukino wakurikiye ubanza wabereye n’ubundi kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu w’iki cyumweruru, amakipe akanganya 3-3. Uganda yatangiye umukino neza ishakisha igitego cya kare, ibi byatumye ku munota wa 8 yashoboraga kubona igitego, binyuze kuri Shakirah Nyinagahirwa wari winjiranye umupira ariko umunyezamu w’Amavubi y’abagore, Ndakimana Angeline awukukuramo.

Uganda yari yatangiye umukino neza, yakomeje gukina neza inahusha uburyo bw’ibitego ari nako Amavubi na yo yabonaga imipira y’imiterekano ariko ikajya hanze. Ku munota wa 27 umutoza w’u Rwanda, Nyinawumuntu Grace, yasimbuje hakiri kare akuramo Umwali Uwase Dudja, ashyiramo Usanase Zawadi watsinze igitego mu mukino uheruka.

Abakinnyi nka Imanizabayo Florence babonye uburyo budakanganye butatanze umusaruro, ari nako Uganda ibona amahirwe akomeye na yo ntiyabyaze umusaruro, kugeza igice cya mbere kirangiye ari 0-0.

Nibagwire acenga abakinnyi ba Uganda
Nibagwire acenga abakinnyi ba Uganda

Uganda yatangiye n’ubundi igice cya kabiri ikinira hajuru, Amavubi yugarira. Ku munota wa 47, Fauzia Najjemba yakinanye umupira na Shakirah Nyinagahirwa wahise atera ishoti rikomeye ariko rikurwamo n’umunyezamu, umupira ukubita umutambiko w’izamu, bwari uburyo bwa gatatu kuri uyu Mugandekazi mu mukino.

Ku munota wa 71 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye umupira w’umuterekano, bawuteye ukurwamo n’umunyezamu wa Uganda, ariko ujya mu izamu maze umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habaye kurarira.

Uganda yakomeje kotsa igitutu Amavubi irata ibitego, inabona imipira y’imiterekano myinshi ariko itabyaye umusaruro kugeza ubwo iminota 90 n’inyongera yarangiye amakipe anganyije 0-0, bisanga 3-3 bari banganyije mu mukino ubanza hahita hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Umukino witabiriwe n'abafana benshi
Umukino witabiriwe n’abafana benshi

Iminota 30 yatangiranye amahirwe k’u Rwanda aho ku munota wa 93, Nibagwire Libellée yateye ishoti maze rikagarurwa n’igiti cy’izazmu. Uganda yashatse gukosora nyuma y’iminota ibiri ubwo Ikwaput Fazirah, yatsindaga igitego ariko basanga yaraririye. Uyu mukobwa ariko ku munota w’i 102 yahise atsinda igitego cya Uganda biturutse ku mupira watakarijwe hagati n’abakinnyi b’u Rwanda, agace k’iminota 15 karangira ari 1-0.

Nta kidasanzwe cyabaye mu minota 15 ya nyuma, kuko Uganda yari imaze kubona igitego cy’ikinyuranyo yakinaga nta gitutu, noneho u Rwanda rushaka uko rwishyura, byanze umukino urangira rusezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-3, byemerera Uganda kuzakina na Cameroon mu cyiciro gikurikiraho.

Minisitiri Munyangaju yitabiriye uo mukino
Minisitiri Munyangaju yitabiriye uo mukino
Amavubi y'abagore yari ashyigikiwe cyane
Amavubi y’abagore yari ashyigikiwe cyane
Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Rt Hon. Robinah Nabbanja yanyuzagamo akishimira uko ikipe ye irimo kwitwara
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Rt Hon. Robinah Nabbanja yanyuzagamo akishimira uko ikipe ye irimo kwitwara
Nyuma y'umukino Minisitiri w'Intebe wa Uganda yagiye kuganiriza abakinnyi anabashimira uko bitwaye
Nyuma y’umukino Minisitiri w’Intebe wa Uganda yagiye kuganiriza abakinnyi anabashimira uko bitwaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka