Amavubi u23 anyagiriwe i Kinshasa abura itike y’igikombe cy’Afurika

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 itsindiwe i Kinshasa na Republika iharanira Demokarasi ya Congo

Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade des Martyrs, aho umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0 i Rubavu.

Amavubi anyagiwe 5-0, mu gihe umukino ubanza banganyije 0-0
Amavubi anyagiwe 5-0, mu gihe umukino ubanza banganyije 0-0

Kuri uyu wa kabiri Amavubi y’umutoza Jimmy Mulisa yaje guhura n’akaga inyagirwa ibitego 5-0 na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kunanirwa gukura umupira mu rubuga rw’amahina, Amavubi yahise atsindwa igitego cya mbere ku munota wa 6

Ku munota wa 15 Muhire Kevin yagerageje gutungura umunyezamu ariko umupira uca hejuru gato.

Ku munota wa 30 Amavubi yatsinzwe igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0 bya RD Congo.

Mu gice cya kabiri Amavubi yari yakomeje kurushwa na Congo yaje gutsindwa ibindi bitego bitatu, umukino urangira anyagiwe 5-0, amahirwe yo gukomeza yahise arangirira aho.

Mu gihe Amavubi yatakaje amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizaba umwaka utaha, RD Congo irakomeza mu cyiciro gikurikiraho aho izahura na Maroc mu kwa 3/2019.

RD Congo izahura na Maroc umwaka utaha
RD Congo izahura na Maroc umwaka utaha

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Ntwari Fiacre, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ahoyikuye Jean Paul, Itangishaka Blaise, Mutsinzi Ange, Samuel Guelette Leopord Marie, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Nshuti Innocent.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka