Amavubi u20 yatsinzwe na Zambia, amahirwe ya CAN arayoyoka

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yahatsindiwe ibitego 2-0 n’iya Zambia y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, nyuma yo gusezerera igihugu cya Kenya mu mukino wa mbere, ntiyabashije kwikura imbere ya Zambia isanzwe inafite iki gikombe cy’Afurika

Byiringiro Lague nawe ntako atagize, gusa ba myugariro ba Zambia bamucungiraga hafi
Byiringiro Lague nawe ntako atagize, gusa ba myugariro ba Zambia bamucungiraga hafi

Ikipe ya Zambia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 34, ku gitego cyatsinzwe na Francisco Mwepu, ku mupira yari ahawe na Prince Mumba, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Zambia.

Lameck Banda ukinira Zasco United, ari mu bagoye cyane Amavubi
Lameck Banda ukinira Zasco United, ari mu bagoye cyane Amavubi

Ku munota wa 59 Sindambiwe Protais w’Amavubi usanzwe ukinira Intare Fc , yeretswe ikarita y’umutuku n’umusifuzi Jean Ganamandgji, basigara bakina ari abakinnyi 10.

Sindambiwe Protais wahawe ikarita itukura
Sindambiwe Protais wahawe ikarita itukura
Protais Sindambiwe yerekwa ikarita itukura
Protais Sindambiwe yerekwa ikarita itukura

Ku munota wa 78, ni bwo rutahizamu wa Zambia wari wambaye nomero 19 witwa Francisco Mwepu, yongeye gutsindira Zambia igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Zambia.

Bogarde Cyitegetse usanzwe ukinira Bugesera, yari ahanganye n'abakinnyi ba Zambia
Bogarde Cyitegetse usanzwe ukinira Bugesera, yari ahanganye n’abakinnyi ba Zambia
Ubwugarizi bwa Zambia bwari buhagaze neza
Ubwugarizi bwa Zambia bwari buhagaze neza
Bogarde Cyitegetse yari yagerageje kwitwara neza muri uyu mukino
Bogarde Cyitegetse yari yagerageje kwitwara neza muri uyu mukino

Amavubi: Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.

Zambia : Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe yacu yihangane ishyire imbaraga mu mukino wokwishyura wenda bizacamo.

ukurikiyeyezu Noel yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka