Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, nyuma yo gusezerera igihugu cya Kenya mu mukino wa mbere, ntiyabashije kwikura imbere ya Zambia isanzwe inafite iki gikombe cy’Afurika
- Byiringiro Lague nawe ntako atagize, gusa ba myugariro ba Zambia bamucungiraga hafi
Ikipe ya Zambia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 34, ku gitego cyatsinzwe na Francisco Mwepu, ku mupira yari ahawe na Prince Mumba, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Zambia.
- Lameck Banda ukinira Zasco United, ari mu bagoye cyane Amavubi
Ku munota wa 59 Sindambiwe Protais w’Amavubi usanzwe ukinira Intare Fc , yeretswe ikarita y’umutuku n’umusifuzi Jean Ganamandgji, basigara bakina ari abakinnyi 10.
- Sindambiwe Protais wahawe ikarita itukura
- Protais Sindambiwe yerekwa ikarita itukura
Ku munota wa 78, ni bwo rutahizamu wa Zambia wari wambaye nomero 19 witwa Francisco Mwepu, yongeye gutsindira Zambia igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Zambia.
- Bogarde Cyitegetse usanzwe ukinira Bugesera, yari ahanganye n’abakinnyi ba Zambia
- Ubwugarizi bwa Zambia bwari buhagaze neza
- Bogarde Cyitegetse yari yagerageje kwitwara neza muri uyu mukino
Amavubi: Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.
Zambia : Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikipe yacu yihangane ishyire imbaraga mu mukino wokwishyura wenda bizacamo.