Amavubi U20 yageze muri Zambia aho yizeye gutsinda umukino wo kwishyura

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yamaze kugera i Lusaka muri Zambia, aho igomba gukina umukino wo kwishyura na Zambia kuri uyu wa Gatandatu

Ku i Saa yine z’ijoro z’i Kigali ni bwo ikipe yahagurutse yerekeza i Lusaka muri Zambia, aho yageze mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane, ikaba igomba no kuza gukora imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Abakinnyi mu myitozo mbere yo kwerekeza Zambia
Abakinnyi mu myitozo mbere yo kwerekeza Zambia

Umutoza Mashami Vincent utoza iyo kipe, mbere yo kwerekeza muri Zambia, yadutangarije ko ikipe ye ifite icyizere cya 99% cyo kwegukana intsinzi, bakaba banabasha gusezerera ikipe ya Zambia yabatsindiye mu Rwanda ibitego 2-0.

Yagize ati "Imyitozo yagenze neza nta mukinnyi ufite ikibazo, umukino wo kwishyura ntuzaba woroshye,ariko dufite icyizere cyose nka 99%, uko twari twateguye umukino ubanza bitandukanye n’uko twateguye uwo kwishyura, nta kintu tuzigamye mu kabati"

"Ni akazi gakomeye, ariko urugamba tugiyemo twiteguye kuzarusohokamo neza, Zambia yadutsinze ibitego bibiri, hari amahirwe menshi twapfushije ubusa mu mukino ubanza ariko ubu twiteguye kwikosora"

Abakinnyi bafite icyizere cyo gusezerera Zambia
Abakinnyi bafite icyizere cyo gusezerera Zambia
Buregeya Prince, Kapiteni w'iyi kipe
Buregeya Prince, Kapiteni w’iyi kipe
Ntwari Fiacre, umunyezamu wa mbere w'iyi kipe
Ntwari Fiacre, umunyezamu wa mbere w’iyi kipe
Nshimiyimana Marc Govin na Francis Gueulette Samuel Leopold Marie mu myitozo
Nshimiyimana Marc Govin na Francis Gueulette Samuel Leopold Marie mu myitozo
Francis Gueulette Samuel Leopold Marie ukina mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi bari muri Zambia
Francis Gueulette Samuel Leopold Marie ukina mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi bari muri Zambia

Ikipe yerekeje Zambia: Cyuzuzo Gael, Ntwali Fiacre, Uwineza Aime Placide, Songayingabo Shaffi, Buregeya Prince, Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Christian, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Nshimyumuremyi Gilbert, Dylan Maes Georges, Francis
Gueulette Samuel Leopold Marie, Nyilinkindi Saleh, Bonane Janvier, Cyitegetse Bogarde, Byiringiro Lague, Ishimwe Sareh and Byukusenge Yakuba

Abayoboye ikipe: Nshimiyimana Alexis Redamptus (Umuyobozi wa Delegasiyo), Mashami Vincent (Umutoza mukuru), Rwasamanzi Yves (Umutoza wungirije), Mugabo Alexis (Umutoza w’abanyezamu), Nuhu Assuman (Umuganga w’ikipe), Nzeyimana Felix (Team Manager) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka