Amavubi U-23 yasezerewe na Mali atsinzwe 1-0

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindiwe muri Mali mu mukino wo kwishyura, wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022, igitego 1-0 asezererwa mu mikino yo gushata itike y’Igikombe cya Afurika ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Amavubi U-23 yasezerewe na Mali atsinzwe 1-0
Amavubi U-23 yasezerewe na Mali atsinzwe 1-0

Muri uyu mukino Mali yari mu rugo yawutangiye yihagararaho inagera imbere y’izamu ry’u Rwanda, ariko nayo ntibyaze umusaruro amahirwe yabonaga ari nako Amavubi nayo yashakishaga uko yabona igitego cyo hanze cyari kuba kivuze byinshi.

Mu gice cya mbere kitabayemo ibintu bikomeye cyane ku mpande zombie, mbere y’uko kirangira ikipe y’Igihugu ya Mali yabonye igitego nyuma yuko Ishimwe Anicet yari atakaje umupira maze abasore ba Mali bakawifatira kugeza bawugeje kuri rutahizamu, Kalifa Traore wahise awutera mu izamu rya Hakizimana Adolphe, amakipe ajya kuruhuka Mali ifite igitego 1-0.

Nyarugabo Moise ahanganye n'abakinnyi ba Mali
Nyarugabo Moise ahanganye n’abakinnyi ba Mali

Mu gice cya kabiri Amavubi yari yagiye ku gitutu cyo gushaka igitego cyo kwishyura, yakinnye neza ariko umutoza Yves Rwasamanzi agorwa no kuvunikisha, nk’aho Nsengiyuma Samuel yavunitse asimburwa na Niyonzima Faustin mu gihe Rudasingwa Prince utaha izamu na we yasimbuwe na Kamanzi Asraf. Gukina neza kw’Amavubi kwatumye Mali iba nk’aho ishyushye mu mutwe yirinda kwishyurwa byatumaga ikora amakosa menshi.

Mu minota ya nyuma y’umukino Amavubi yashoboraga kwishyura ku buryo bwabonetse, ubwo Ishimwe Jean Rene usanzwe ukinira Marine yateraga umupira ugafata igiti cy’izamu. Abakinnyi ba Mali bakomeje gukora amakosa no gushyuha mu mutwe babona ko bishoboka kwishyurwa byatumye kapiteni wabo Yoro Mamadou, ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo guteza akavuyo, biturutse ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yari akoreye umukinnyi wa Mali hagati mu kibuga, uyu kapiteni wabo agashaka kurwana.

Mugisha Desire
Mugisha Desire

Uyu mukino n’umutoza Yves Rwasamanzi yaboneyemo ikarita y’umutuku, kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi birimo iminota 3 yongewe warangiye Mali itsinze u Rwanda 1-0 biyihesha itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira, aho izahura n’izakomeza hagati ya Senegal na Burkinafasso, imikino iteganyijwe muri Werurwe 2023.

Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2022, Amavubi yari yanganyije na Mali igitego 1-1.

Abatoza b'ikipe y'u Rwanda
Abatoza b’ikipe y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka