Amavubi U-17 atsinzwe na Tanzania U-17 mu mukino wayo wa mbere wa CECAFA (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Tanzania mu mukino wa mbere wa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iri kubera i Rubavu mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu, haberaga umukino wa mbere w’itsinda rya mbere riherereyemo u Rwanda, aho u Rwanda rwakinaga na Tanzania.

Tanzania yatsinze igitego ku munota wa 10 gitsinzwe na KASSIMU YAHAYA, nyuma yikosa ryari rikozwe na myugariro w’Amavubi

Ku munota wa 10 w’umukino, abakinnyi babiri ba Tanzania bacunze uko ba myugariro b’Amavubi barangaye babanyura mu rihumye, maze OMAR Abbas MVUNGI wa Tanzania aroba umunyezamu w’Amavubi biba bibaye ibitego 2-0.

Ku munota wa 18 w’umukino, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, ni nyuma y’akazi kari gakozwe na Salim Saleh, ateye mu izamu myugariro wa Tanzania awugarura n’ukuboko, iza guterwa neza na Eric Irihamye.

Eric Irihamye watsinze igitego cy'Amavubi
Eric Irihamye watsinze igitego cy’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yarushaga Amavubi mu gice cya mbere, yakomeje guhusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, gusa ku ruhande rw’Amavubi naho Eric Irihamye ndetse na Salim Saleh bahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Tanzania, gusa ntihagira ikivamo igice cya mbere kiragira ari ibitego 2-1 bya Tanzania.

Ku munota wa 61 w’umukino Tanzania yari imaze akanya irusha Amavubi, yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abbas OMAR MVUNGI nyuma yo gucenga arengeje umupira ba myugariro b’Amavubi.

Ku munota wa 83 w’umukino u Rwanda rwabonye indi Penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe Salim Saleh wari umaze gucenga abakinnyi ba Tanzania, Eric Irihamye ayiteye ayikubita igiti cy’izamu, uwitwa Jimmy Gatete agerageza gusongamo ariko umunyezamu arawufata.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Amavubi: Ruhamyankiko Yvan, Rugamba Fred, Shami Chris, Muvunyi Dany, Hoziyana Kennedy (kapiteni), Irihamye Eric, Iradukunda Siradji, Mbonyamahoro Serieux, Salim Saleh ndetse na Ishimwe Alvin.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka