Amavubi U-17 ashobora kutitabira CECAFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira imikino ya CECAFA izatangira ku wa 30 Nzeri 2022 ikazanatanga itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika. Impamvu ishobora gutuma Amavubi atitabira ngo ni ukubera ubushobozi bw’amafaranga butari bwaboneka.

Muri CECAFA iheruka kubera mu Rwanda mu 2020 u Rwanda rwatsinze umukino umwe runganya undi ntirwarenga amatsinda
Muri CECAFA iheruka kubera mu Rwanda mu 2020 u Rwanda rwatsinze umukino umwe runganya undi ntirwarenga amatsinda

Iyi kipe itari yahamagarwa mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 itangire mu Gihugu cya Ethiopia, ishobora kutitabira iyi mikino kubera ibibazo by’ubushobozi bw’amafaranga bugishakishwa hagati ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Jules Karangwa yavuze ko kugeza ubu bakiri mu biganiro na Minisiteri kugira ngo hashakwe ubushobozi bwo gufasha iyi kipe kuba yakwitabira iyi mikino.

Yagize ati "Muranyemerera tuzabisobanure mu gihe kiri imbere kuko hari ibiba bikinozwa. Kwitabira bijyana n’ingengo y’imari, rimwe na rimwe usanga muri FERWAFA tutayihagijeho bisaba ko tubyumvikanaho na Minisiteri ishinzwe imikino. Ibyo biri gukorwa ariko na byo dushaka ko byihuta kugira ngo imyiteguro itangire hakiri kare niba koko turi abo kwitabira."

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko kutagira imyiteguro myiza yiri rushanwa bijyanye no guhindura gahunda yaryo kuri CECAFA kuko ryagombaga kuba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka rikimurwa aho bavuga ko kuwa 15 Nzeri 2022 aribwo bamenyeshejwe igihe ryimuriwe aricyo tariki 30 Nzeri 2022.Iki gihe FERWAFA ivuga ko kitari gihagije kugira ngo imyiteguro igende neza byose biterwa no kuba amakipe y’abato mu Rwanda adahoraho ibintu ariko ubuyobozi bwiri shyirahamwe buvuga ko nabyo biri kwitabwaho.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri aho rwisanze ruri hamwe na Uganda yatwaye irushanwa riheruka ryabereye mu Rwanda mu 2020, Djibouti yabaye kane, Sudani ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka