Amavubi u-15 yasoje imyitozo, atangaza ko agiye kwegukana CECAFA muri Eritrea (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri CECAFA izabera muri Eritrea, aho ivuga ko ijyanye intego yo kwegukana igikombe

Guhera Tariki 16/08/2019 kugera tariki 01/09/2019, muri Eritrea ahazabera igikombe gihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati mu batarengeje imyaka 15 (CECAFA U-15), aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 20.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 15 mu myitozo i Nyamirambo
Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 mu myitozo i Nyamirambo

Mu myitozo ya nyuma yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza Yves Rwasamanzi yadutangarije ko intego ibajyanye nta yindi ari ukwegukana igikombe, aho avuga ko iyi kipe inabonye amarushanwa n’imikino myinshi mu minsi iri imbere u Rwanda rwazaba rufite ikipe ikomeye.

Yagize ati"Ni abana bafite impano ndetse bafite n’inyota yo gukinira ikipe y’igihugu, ku kigero cyabo baba bakeneye cyane ibijyanye na tekinike, ntabwo igihe kiba gihagije, ntabwo tubaha iby’imbaraga ku myaka yabo"

"Turashimira CEACAFA na FERWAFA batumye tugiye kwitabira aya marushanwa kuko ni ikipe turi gutegura yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, ni ibyo gushima n’ubwo umwanya utari uhagije."

Yves Rwasamanzi ati ntitugiye mu butembere

"Tugiye guhatanira igikombe kandi kucyegukana birashoboka kuko ntitugiye mu butembere, abana ni amahirwe ni n’intangiriro nziza kuko ni ubwa mbere habaye amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 mu gihugu, biratanga icyizere ko mu myaka ibiri itatu tuzaba dufite ikipe nziza"

Iyi kipe biteganyijwe ko ihaguruka mu Rwanda i Saa Saba z’ijoro yerekeza muri Eritrea, aho u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sudani y’Amajyepfo, Uganda ndetse na Ethiopia.

Muri aya marushanwa u Rwanda ruzakina umukino wa mbere ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 na Sudani y’Amajyepfo, uwa kabiri rukine na Ethiopia tariki 20/08/2019, naho uwa nyuma ruwukine na Uganda tariki 24/08/2019.

Urutonde rw’abakinnyi 20 berekeza Eritrea

Abanyezamu: Nshimiyimana Christian na Byiringiro James

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Selieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Kagimbra Byiringiro Benon, Fumbia Charles, Ishimwe Moise

Abakina hagati: Iradukunda Siradji, Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Sibomana Sultan Bobo, Irakoze Jean Paul na Niyo David

Ba rutahizamu: Irahamye Eric, Uwizeyimana Celestin na Mugisha Edrick Kenny

Amatsinda ya CECAFA u-15

Itsinda A: Eritrea, Kenya, Burundi, Somalia
Itsinda B: Uganda, Rwanda, Ethiopia, South Sudan
Itsinda C: Tanzania, Sudan, Djibouti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka