Amavubi: Meddie Kagere na Rwatubyaye bategerejwe uyu munsi, Kevin Monnet-Paquet ntibirasobanuka

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMavubi bakina hanze y’u Rwanda, baratangira kuhagera kuri uyu munsi, mu gihe Kevin Monnet-Paquet we ibye bitaramenyekana

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikine n’ikipe ya CAP-VERT, kugeza ubu abakinnyi bari kuboneka bari gukora imyitozo ni abakinnyi 17 gusa.

Ni mu gihe abakinnyi 11 bari bahamagawe ba APR FC batitabiriye imyitozo ya mbere ndetse bakaba bataranatangiranye n’abandi icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, aho batangaza ko bazayijyamo ku wa mbere tariki 02/11/2020.

Usibye aba 11, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nta n’umwe urabasha kugera mu Rwanda kuko abenshi baracyari muri shampiyona mu bihugu byabo kuko ahenshi zamaze gutangira.

Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi
Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa, yadutangarije ko abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda babimburiwe na Meddie Kagere uhagera ku I Saa moya z’ijoro n’ubwo afite imvune muri iyi minsi, ndetse na Rwatubyaye Abdul uhagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Abandi bakinnyi bandi bategerejwe vuba harimo Rubanguka Steve ukina mu ikipe ya Rupel Boom FC mu Bubiligi, akazagaera mu Rwanda ku Cyumweru tariki 01/11/2020.

Abakinnyi barimo Muhire Kevin bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu gihe abakina ku mugabane w’i Burayi barimo Djihad Bizimana, Salomon Nirisarike na Yannick Mukunzi batazakorana n’abandi imyitozo mu Rwanda, ahubwo bazahurira muri Cap-Vert.

Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba
Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba

Jules Karangwa kandi yakomeje atubwira ko kugeza ubu bataramenya uko gahunda za Kevin Monnet-Paquet ukinira Saint-Etienne zigeze, aho kugeza ubu aavugana n’umutoza, ariko nk’umukinnyi utarafatisha mu ikipe ye kuva yava mu mvune.

Kugeza ubu bikaba byumvikana ko nta cyizere bari bagira niba azakina iyi mikino ya Cap-Vert iri mu kwezi gutaha, akaba aramutse anemeye ubutumire yazahurira n’abandi bakinnyi muri Cap-Vert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka