Amavubi bafite uko bitoza natwe tukagira uko twitoza-Eric avuga ku kibazo cya Emery Bayisenge

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, yatangaje ko abantu batashingira ku mikinire y’ikipe y’igihugu ngo bumve ko Emery Bayisenge byatuma abanzamo muri AS Kigali

Nyuma y’aho ikipe ya AS Kigali isezerewe n’ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia, bamwe mu bakunzi b’umupira mu Rwanda bagiye bibaza ku mpamvu yaba yaratumye myugariro Emery Bayisenge adahabwa umwanya mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Eric Nshimiyimana yavuze ko imikinire y'Amavubi itandukanye n'iya AS Kigali
Eric Nshimiyimana yavuze ko imikinire y’Amavubi itandukanye n’iya AS Kigali

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Eric Nshimiyimana ubwo yabazwaga icyo kibazo yasubije ko kugira ngo umukinnyi akine biterwa n’imyitozo ndetse n’ikipe bagiye gukina, anongeraho ko n’abandi bakinnyi bahanganira umwana umwanya na Emery Bayisenge ari abakinnyi beza.

Yagize ati “Hari imyitozo bagomba gukora mu ikipe y’igihugu n’iwacu biratandukanye, Emery ni umukinnyi mwiza, ariko ni njyewe umukurikirana, hari akantu tugomba kubanza guhindura, nawe yakinnye imikino ibiri uwa Uganda n’uwa Orapa, uko bakina mu ikipe y’igihugu n’uko bakina iwacu biratandakunye”

Eric Nshimiyimana yavuze kandi ko ari byiza kuba bafite abakinnyi benshi bashobora gukina neza inyuma barimo Karera, Bishira, Rurangwa Mossi na Emery Bayisenge, ko ahubwo ikibazo cyaba guhitamo babiri agomba guhuza.

Yavuze kandi ko Emery Bayisenge ari umukinnyi mwiza iyo ushaka gusohokana umupira, iyo uri kurusha ikipe muri gukina cyane, ariko bitandukanye n’igihe iri kubasatira bishobora gutuma uhanganira imipira yo hejuru n’ikipe iri kugusatira.

Emery Bayisenge wakiniye amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, 20, 23 ndetse n’ikipe nkuru Amavubi, yanakiniye amakipe arimo APR FC, KAC Kénitra na JS Massira zo muri Maroc, USM Alger yo muri Algeria, ubu akaba afite amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka