Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye yisanze mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe giheruka, ikipe ya Benin ndetse na Mozambique bari kumwe mu itsinda hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika giheruka.
- Ubwo Senegal iheruka gukina n’Amavubi kuri Stade Amahoro, tariki 28/05/2016
Ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Mozambique mu mukino uzabera I Maputo, rukurikizeho guhita rwakira ikipe y’igihugu ya Senegal mu mikino iteganyijwe hagati y’itariki 30/05 na 14/06/2022.
- u Rwanda ruzakira Senegal ku munsi wa kabiri w’amajonjora
Gahunda irambuye ku mikino y’Amavubi
Umunsi wa mbere n’uwa kabiri: 30/05-14/06/2022
Umunsi wa mbere: Mozambique vs Rwanda
Umunsi wa 2: Rwanda vs Senegal
Umunsi wa 3&4: 19-27/09/2022
Umunsi wa 3: Benin vs Rwanda
Umunsi wa 4: Rwanda vs Benin
Umunsi wa 5&6: 20-28/03/2023
Umunsi wa 5: Rwanda vs Mozambique
Umunsi wa 6: Senegal vs Rwanda
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nk,abanyarwanda twese twifurije ikipe yacu amavubi intsinzi.