Amavubi atsinzwe na Mozambique yongera kubura itike ya CAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kubura itike y’igikombe cya Afurika, nyuma gutsindirwa i Huye na Mozambique ibitego 2-0.

Ni umukino Amavubi yakinnye asabwa gutsinda kugira ngo agumane icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika, nyuma y’aho Benin yari yaraye inganyije na Senegal igitego 1-1.

Mozambique yabonye amahirwe ya mbere yo kubona igitego ku munota wa gatanu, nyuma y’aho Manzi Thierry yatanze umupira nabi ugahita ufatwa n’abakinnyi ba Mozambique, baje guhererekanya neza bahindura umupira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Ku munota wa 10 w’umukino, AMavubi nayo yabonye uburyo bwa mbere bwo gutsinda igitego, ku mupira wari uhinduwe na Muhadjili Hakizimana, Mutsinzi Ange awutera n’umutwe ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 29 Amavubi yongeye kubona uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Djihad Bizimana ariko umunyezamu Ivane wa Mozambique awukuramo.

Ku munota wa 36 Hakizimana Muhadjili yahaye umupira mwiza Serumogo Ali wari winjiye mu rubuga rw’amahina, acenga umukinnyi wa Mozambique ubundi awuhereza neza Nshuti Innocent, awuteye ukubita igiti cy’izamu ntiwajyamo.

Ku munota wa 43 w’umukino, Mozambique yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Geny Catamo waciye mu rihumye ba myugariro b’Amavubi atera ishoti mu Nguni y’ibumoso umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugarura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura, aho umutoza yaje gushyiramo Rubanguka Steve na Mugisha Didier, basimbura Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.

Umutoza Carlos Aros Ferrer yongeye gukora impinduka yinjiza mu kibuga Nshuti Dominique Savion a Biramahire Abeddy, basimbura Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco, nyuma aza gushyiramo Omborenga Fitina wasimbuye Serumogo Ali.

Mu minota itanu y’inyongera y’umukino, Amavubi yari abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti ryatewe na Muhadjili umunyezamu awushyira muri Koruneri. Ikipe ya Mozambique yaje guhita ikosora amakosa y’Amavubi ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Clesio Bauque winjiye mu kibuga asimbuye.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Amavubi : Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel; Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco,Hakim SAHABO, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bishoboka nasaba abakunzi bumupira wamaguru tugafura dusaba amvavubi bakayasesa bagategura budi bushya nkuko twasabye bagahindura itegeko shinga tugatora umukuru wigihugo cyacu mureke tumusabe asese amavubi bahere kubana bato

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Igisubizo si icyo,ahubwo nibubake bahereye hasi urugero rwiza ni Ububirigi mu2000 babuze itike ya euro,baragiye barubaka bahere hasi ariko reba ubu uko umupira waho umeze.mufatire urugero rwiza ku bagande muri iyi minsi ntahandi bari kubikura uretse kukuba bari kuzamura abakiri bato mu nguni zose.cyangwase tumere nka comoros,bishyure abahashyi baze kudukinira.gusa ntitwitege gutema ishyamba kandi twarateye soya.

mugisha fred yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Njyembona ikibazo cyitari umutoza ahubwo ikibazo nabakinnyi bacu batarikurwego rwiza rwoguhangana namakipe akomeye dore rero icyakorwa nukobazana abanyamahanga benshi mumavubi kugirango bazekudutera ingabo mubitugu nkasoza mbashimira kumakuru meza mutugezaho

Niyigena jean de 7 yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Umukino twawukurikiye hano Lusaka,ikibabaje kiyongereye kugutsindwa nukubona umutoza atumira abakinnyi bokuzuza intebe,bakishyurirwa byose byimpfabusa,njyewe kubwanjye ahogukomeza kujugunya amafr mumavubi,bayashyira mumagare,niho nibura bagerageza.Twihangane ntakundi.

Rulinda Isaac yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Birababaje rwose. Aya mafaranga ashorwa muri aba bakinnyi b’amavubi, azashyirwe mu bindi.
Hanyuma hazabeho gutegura neza abazagira Ikipe y’Igihugu nzima.
Naho bikomeje gutya ni "Ugutabirira Ku Ifuku". Turasebye kbsa!?

Athanase yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Amavubi ntakidwinga. Uwazayahindurira izina yenda akayita Tiger. None se koko tuzaba muri ibi kugeza ryari. Birababaje. Nta determination. Wabonaga dukina neza ariko na n’ubu sindiyumvisha uko twatsinzwe. Bibaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Amavubi ntakidwinga. Uwazayahindurira izina yenda akayita Tiger. None se koko tuzaba muri ibi kugeza ryari. Birababaje. Nta determination. Wabonaga dukina neza ariko na n’ubu sindiyumvisha uko twatsinzwe. Bibaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka