Kuri uyu wa Gatatu hatangiye imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, aho u Rwanda rwari rwakiriwe na Mali mu mukino wabereye Agadir muri Maroc.
Ni umukino watangiye rusatirwa cyane n’ikipe ya Mali, aho yaje no guhita ibona igitego ku munota wa 13 ariko umusifuzi aracyanga, gusa ku munota wa 18 gusa Mali iza kubona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Yannick Mukunzi, ariko umunyezamu Emery Mvuyekure ayikuramo.
Nyuma y’umunota umwe, ikipe ya Mali yaje guhita ibona igitego cyatsinzwe na Adama Traore, ni nyuma y’uko yaje gusigarana na myugariro Ngwabije Bryan Clovis ariko ntiyabasha kumwambura umupira, amurusha imbaraga ahita atsindira Mali igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Umutoza Mashami Vincent wakinishaga ba myugariro batatu inyuma, yaje guhita akuramo Ngwabije yinjizamo Byiringiro Lague ngo afashe ubusatirizi bwa Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques, gusa ntibyagize icyo bihindura kuko ikipe ya Mali ntiyigeze ibemerera gutera mu izamu.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Mashami yongeye gukora impinduka akuramo Mukunzi Yannick yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, ndetse na Haruna Niyonzima wasimbuye Muhadjili Hakizimana.
Uyu mukino waje kurangira ari igitego 1-0 cya Mali, u Rwanda rukazakina umukino wa kabiri mu itsinda E aho ruzaba rwakiriye Kenya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 05/09/2021.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
Mvuyekure Emery (umunyezamu), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
AMAVUBI YATUBABAJE ARIKOTWIHANGANE PEUNDIMUKINOTUZAWUTSINDA MURAKZE