Amavubi atsinzwe na Congo-Brazzaville mu mukino wa nyuma utegura CHAN (AMAFOTO)

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.

Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa ryahuzaga u Rwanda na Congo-Brazzaville, aho mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Congo-Brazzaville itsinze Amavubi igitego 1-0, cyatsinzwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda.

Sugira Ernest mu gice cya mbere yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego
Sugira Ernest mu gice cya mbere yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13/01/2020 Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera iyi mikino.

Iyi mikino ya CHAN izatangira ku wa Gatandatu tariki 16/01/2020, naho Amavubi akazakina umukino wa mbere na Uganda ku wa Mbere tariki 18/01/2020 ku i Saa tatu z’ijoro.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Congo-Brazzaville:

Ndzila Pavelh, Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka Archange na Obongo Prince.

Rwanda:

Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ’Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka