Amavubi atsinze Uganda ariko abura itike yo kujya muri CHAN

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe na Uganda ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN ibashije kuyigaranzura iyitsinda 2-0 ntibyagira icyo biyimarira kuko yahise isezererwa.

Umukino wagaragayemo gukinana ishyaka cyane
Umukino wagaragayemo gukinana ishyaka cyane

Igitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare aho ku munota wa 7 Mukunzi Yannick yafunguye amzamu mu gihe bidatinze nyuma yo guhererekanya imipira neza ku bakinnyi b’Amavubi hinjiyemo igitego cya kabiri ku munota wa 14 gitsinzwe na Manzi Thierry ku mutwe.

Amavubi yarushaga Uganda yakomeje guterwa ingabo mu bitugu n’abafana bari batangiye umukino batuje,aho babonaga ko byose bishoboka bakomeza gusatira ikipe ya Uganda ngo barebe ko bajya kuruhuka bafite nibura ibitego 3 ariko igice cya mbere kirangira bidakunze ari 2-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi agarutse mu kibuga U Rwanda rwakomeje kotsa igitutu Uganda ari nako umutoza yakoze impinduka avanamo myugariro Nsabimana Aimable hakinjira rutahizamu Nshuti Innocent.

Amavubi yasabwaga byibura gutsinda ibitego bine
Amavubi yasabwaga byibura gutsinda ibitego bine

Uganda yo yacunganwaga no gutinza umukino no kugirango hatagira ikindi gitego kinjira byanayihiriye aho umukino warangiye itsinzwe 2-0 byanatumye ibona itike ya CHAN izabera muri Kenya muri 2018.

Amavubi yo yahise asezererwa kuko mu mikino ibiri Uganda yatsinze 3 kuri 2 by’Amavubi.

Ikie ya Uganda yari yabanje gutsinda Amavubi mu mukino wabanje
Ikie ya Uganda yari yabanje gutsinda Amavubi mu mukino wabanje

Abakinnyi babanjemo b’Amavubi

Ndayishimiye Eric Bakame,Iradukunda Eric,Imanishimwe Emmanuel,Manzi Thierry,Nsabimana Aimable,Kayumba SoteriMukunzi yannick,Bizimana Djihad,Muhire Kevin,Nshuti Dominique Savio na Biramahire Ebeddy

Abakinnyi babanjemo ba Uganda Cranes

Watenga Isma Bin Abdul,Muwanga Bernard,Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac,Awany Dennis Timothy,Musamali Paul,Karisa Milton,Waiswa Moses,Nsabbambi Derrick,Mutyaba Muzamiru na Kagimu Shafik.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abasore bacu bagerageje kbs

Habumuremyi vallenten yanditse ku itariki ya: 20-08-2017  →  Musubize

Muraho bakunzi bumupira byatubabaje cyanepe igitegocyimwe cyikatunanira gowenda nduterepenarite byambabaje cyane murakoze

byukusenge yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Tubyihanganire bibahobiriya nakundibyagenda rekatwitegure icyumwaka utaha murakoze imana ibarinde.

Niyokwizerwa ezechiel yanditse ku itariki ya: 21-08-2017  →  Musubize

Yooooooooo!!!!!!! bibaho rwose ariko nta kundi buriya byose biba ari umugambi w’Imana ku Rwanda. Pole sana bana bacu we know you gonna make it in future to come. Tubari inyuma kandi rwose God’s plan are better. Don’t worry.

KUNDWA yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka