Amavubi atsinze Tanzania mu mukino wa mbere wa CECAFA y’abagore (AMAFOTO)

Ku munsi wa mbere wa CECAFA y’abagore iri kubera mu Rwanda, Amavubi atsinze Tanzania igitego 1-0, bituma ararana amanota atatu.

Ni umukino watangijwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Uwacu Julienne, ari nawo wari umukino wo gufungura amarushanwa.

Minisitiri wa Siporo n'umuco Madamu Uwacu Julienne niwe waje gutangiza irushanwa
Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Uwacu Julienne niwe waje gutangiza irushanwa

Umukino watangiye ikipe ya Tanzania irusha cyane ikipe y’u Rwanda, inatera imipira irenga itanu yashoboraga kuvamo igitego, gusa umunyezamu w’u Rwanda Nyirabashyitsi Judith ababera ibamba.

Umunyezamu wa Tanzania yafashe umupira uramucika, bimuviramo guhita atsindwa igitego
Umunyezamu wa Tanzania yafashe umupira uramucika, bimuviramo guhita atsindwa igitego

Ku munota wa 34 w’umukino, Amavubi yaje kubona igitego, cyatsinzwe na Kalimba Alice n’umutwe, ku mupira wari uturutse kuri coup-franc.

Kalimba Alice watsindiye u Rwanda igitego
Kalimba Alice watsindiye u Rwanda igitego

Uyu Kalimba Alice usanzwe ari Kapiteni wa As Kigali, yari yinjiye mu kibuga asimbuye Uwimbabazi Immaculee.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Tanzania n’ubwo yagikiniye mu rubuga rw’Amavubi, ntiyigeze ibasha kwishyura kuko Amavubi yakinaga yugarira cyane, umukino urangira Amavubi atsinze igitego 1-0.

Abaganga b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nabo ni abagore
Abaganga b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nabo ni abagore
Kapiteni w'Amavubi Nibagwire Sifa Gloria (No17) na Kalimba Alice watsinze igitego (No16)
Kapiteni w’Amavubi Nibagwire Sifa Gloria (No17) na Kalimba Alice watsinze igitego (No16)

Abakinnyi babanje mu kibuga

RWANDA: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (C), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculee, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice.

Ikipe y'Amavubi yabanje mu kibuga
Ikipe y’Amavubi yabanje mu kibuga

TANZANIA: Fatuma Omari, Asha Rashid (c), Wema Richard, Maimu Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally

Tanzania yabanje mu kibuga
Tanzania yabanje mu kibuga

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Uyu mukino wabaye nyuma y’uwari wahuje Kenya na Uganda, umukino warangiye Uganda itsinze Kenya igitego 1-0.

Amwe mu mafoto ku mukino wa Uganda na Kenya

Kuri uyu wa Gatanu nta mukino uteganyijwe, irushanwa rikazakomeza kuri uyu wa Gatandatu, gusa Amavubi yo akazongerea gukina ku wa mbere ahura na Ethiopia.

Gahunda y’imikino isigaye

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

14h00:Ethiopia vs Uganda
16h15: Kenya vs Tanzania

Ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

14h00: Uganda vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Ethiopia

Ku wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

14h00: Kenya vs Ethiopia
16h15: Uganda vs Rwanda

Ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

14h00: Ethiopia vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Kenya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bashiki bacu barashoboye, nibahabwe umwanya n’amahirwe batwereke ko bashoboye.
Cecafa sicyo kigero kusa nanyuma yayo tuzakomeze twumve équipe nationale (feminine

Gitimujisho yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

Bashiki bacu nibakomereze aho kandi na Ministère ifite imikino munshingano ibashakire uko babaho kuburyo burambye atari ukubabona gusa kubera compétition gusa. za Match amicaux n’ibindi

Pascal yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka