Amavubi atsinze Afurika y’Epfo ahita ayobora itsinda (Amafoto)

Ni umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Karere ka Huye, byanatumaga umupira utabasha gutembera neza kubera amazi yari ari mu kibuga.

Ku munota wa 13, Amavubi yatsinze igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, Nshuti Innocent yawihereje imbere ye n’umutwe atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kuwukuramo.

Ku munota wa 28 w’umukino, AMAVUBI yari yakomeje kurusha ikipe ya Bafana Bafana, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Mugisha Gilbert watsindiye Amavubi igitego cya kabiri
Mugisha Gilbert watsindiye Amavubi igitego cya kabiri

Nyuma y’iki gitego, ba myugariro b’Amavubi bari bameze nk’abatangiye kwirara, baje gukora amakosa atatu bihera Afurika y’Epfo, ku bw’amahirwe ntihagira ikivamo.

Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota itatu, cyaje kurangira Amavubi akiyoboye umukino ndetse anayoboye itsinda rya gatatu (C) by’agateganyo.

Ku munota wa 45 igice cya kabiri kigitangira, Sibomana Patrick ukinira Gor Mahia yo muri Kenya yasimbuye Byiringiro Lague wa Sandvikens IF yo muri Sweden, nyunma Hakim Sahabo ahita ahagurutswa ngo yishyushye , aho yakomewe amashyi menshi n’abafana.

Mutsinzi Ange na Themba Zwane wa Afurika y'Epfo
Mutsinzi Ange na Themba Zwane wa Afurika y’Epfo

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo Muhire Kevin, nyuma havamo Nshuti Innocent asimburwa ba Mugenzi Bienvenu. Nyuma y’iminota ine gusa Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert.

Manzi Thierry imbere ya Percy Tau wa Al Ahly
Manzi Thierry imbere ya Percy Tau wa Al Ahly
Bizimana Djihad na Emmanuel Imanishinwe bacungiye hafi Tau Oercy
Bizimana Djihad na Emmanuel Imanishinwe bacungiye hafi Tau Oercy

.

Ikipe ya Afurika y’Epfo yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko umunyezamu Ntwari Fiacre ababera ibamba, iminota ine yongeweho irangira nta mpinduka.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubu u Rwanda ruyoboye itsinda n’Amanota 4, iyi mikino ikazakomeza umwaka utaha mu kwa Gatandatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Amavubi (Rwanda):

Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Bizimama Djihad (c), Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent

Afurika y’Epfo: Ronwen Williams, Bongokuhe Hlongwane, Mihlali Mayambela, Aubrey Modiba, Teboho Mokoena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane

Umunyezamu Ntwari Fiacre yitwaye neza imbere y'abakinnyi benshi basanzwe bakina muri shampiyona imwe
Umunyezamu Ntwari Fiacre yitwaye neza imbere y’abakinnyi benshi basanzwe bakina muri shampiyona imwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Oyeeee oyeeeeeeee!
Byiza cyane amavubi tuyarinyuma

Nshuti issa yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Amavubi oyee

HAGUMIMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Tusashima umutozawa Mavubi arikubikora eza nakomereze aho

Aphrodis masengesho yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Congratulations ku Mavubi n’Abanyarwanda twese !

Niyonzima Philibert yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Amavubi aturaje neza ! Abasore bacu n’abatoza ni abo gushimirwa.

Niyonzima Philibert yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka