Amavubi ateye intambwe igana Maroc nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo

Ikipe y’u Rwanda ikoze akazi gakomeye aho itsinze Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Maroc umwaka utaha

Abakinnyi babanjemo
Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame
Inyuma: Manzi Thierry, Kayumba Sother, Usengimana Faustin
Hagati: Iradukunda Eric Radu, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Rutanga Eric
Imbere: Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy

Abakinnyi b'Amavubi babanjemo
Abakinnyi b’Amavubi babanjemo

Ni umukino watangiye ku i Saa Cyenda zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, ikipe y’Amavubi itangira isatira ikipe ya Ethiopia ndetse iza no guhita ibona koruneri ku munota wa cyenda w’umukino.

Abakinnyi babanje ku ntebe y'abasimbura
Abakinnyi babanje ku ntebe y’abasimbura

Nyuma yo kugerageza amahirwe ku ruhande rw’Amavubi inshuro nyinshi, ku mashoti yaterwaga na Manishimwe Djabel ndetse na Bizimana Djihad ariko ntibikunde, ikipe ya Ethiopia yaje guhita yibonera igitego cya mbere ku munota wa 18 w’umukino gitsinzwe na Asechalew Girma.

Nyuma yo kugerageza kwishyura iki gitego, ari nako Ethiopia nayo yashakaga igitego cya kabiri, igice cyambe cyaje kurangira bikiri cya gitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw’Amavubi

Eric Rutanga watsinze igitego cya mbere
Eric Rutanga watsinze igitego cya mbere

Mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yaje gusimbuza Nshuti Innocent hinjiramo Mico Justin mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

Ku munota wa 55 ikipe y’Amavubi yaje kubona Coup-Franc, maze Eric Rutanga ukinira Rayon Sports aza guhita ayinjizamo neza umunyezamu ntiyamenya aho unyuze, biba bibaye igitego 1-1

Nyuma y’iminota 10 gusa Amavubi yishyuye, Ethiopia yotsaga igitutu Amavubi yaje guhita itsinda igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe n’umutwe ku munota wa 65’ na Abubakher Sani, biba bibaye 2-1

Hakizimana Muhadjili wagiyemo asimbuye ahita atsinda igitego cya kabiri
Hakizimana Muhadjili wagiyemo asimbuye ahita atsinda igitego cya kabiri

Nyuma y’iminota Muhadjili Hakizimana yasimbuye Manishimwe Djabel, aza no guhita atsindira Amavubi igitego cya 2 ku munota wa 78 w’umukino.

Amavubi akomeza gusatira cyane, Maze Biramahire Abeddy nawe wari wagiyemo asimbuye aza guhita atsindira Amavubi igitego cya 3 ku munota wa 80, biba bibaye bitatu by’Amavubi kuri 2 bya Ethiopia, ari nako umukino warangiye

Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cyanahesheje intsinzi Amavubi
Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cyanahesheje intsinzi Amavubi

Amavubi na Ethiopia bazakina umukino wo kwishyura ku cyumweru tariki ya 12/11/2017 i Kigali, uzatsinda akazahita yerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera muri Maroc muri Mutarama 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

congretulation ku bakinnyi bacu.

Gérard mutebutsi yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

twishimiye intsinzi y’amavubi.abasore bacu bakomereze aho

Gérard mutebutsi yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

barabikoze kweli!!!!!!!!!!!!!!

jungala yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

congz basore bacu bazanabitwereke nibaza iwacu turabashyigikiye

didier yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

TWISHIMIYEITSINZI YAMAVUBI OK

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 5-11-2017  →  Musubize

Amavubi nakomereze aho turayashyigikiye ok! basore bacu n’Imana igumye kubashyigikira thx.

Gervais Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 5-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka