Amavubi atarimo Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Côte d’Ivoire (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahagurutse mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.

Rubanguka ndetse na Sibomana Patrick
Rubanguka ndetse na Sibomana Patrick

Ni ikipe y’Igihugu yari imaze ibyumweru bibiri mu mwiherero ifite urutonde rw’abakinnyi basaga 39, gusa si ko bose bagiye. Kuko ku Cyumweru umutoza w’Amavubi Frank Spittler yongeye gutangaza abandi bakinnyi batagomba kujyana n’iyi kipe barimo myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwako afite ikibazo cy’imvune y’itako, ibyatunguye benshi cyane bakurikiranira hafi iyi kipe.

Abakinnyi basezererewe mu mwiherero ndetse no mu ikipe yitegura iyi mikino ibiri, barimo umuzamu Muhawenayo Gad, Niyongira Patience, Nsengiyumva Samuel, Ishimwe Christian, Nsabimana Aimable, Didier Mugisha, Ndikumana Fabio, Iraguha Hadji, Simeon Iradukunda, Ani Elijah ndetse na Kanamugire Roger.

Manzi Thierry
Manzi Thierry

Mu bakinnyi bajyanye n’ikipe, barimo Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime, Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea. Biteganyijwe ko kandi abarimo Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu (Amavubi), Bizimana Dhjihad
Kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Bizimana Dhjihad

Biteganyijwe ko umukino wa mbere Amavubi azakina uzaba kuri uyu wa kane, tariki 06 Kamena 2024, yakirwa n’ikipe ya Benin kuri sitade yitwa Houphouët-Boigny Stadium.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’ Rwanda izafata rutemikirere ku itariki 07 Kamena 2024, yerekeza muri Afurika y’Epfo. Ni urugendo ruzatwara hafi amasaha 24, kuko ku ngengabihe y’Amavubi biteganyijweko bazagera muri Afurika y’Epfo tariki 08.

Muri Afurika y’Epfo, Amavubi azakwira n’ikipe y’igihugu ya Lesotho kuwa kabiri itariki 11 Kamena 2024.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa muri iri stinda rya gatatu Amavubi aherereyemo, niyo ariyoboye n’amanota 4 agakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

Urugendo rw’iyi mikino ibiri y’Amavubi ruzarangira kuwa gatatu, tariki 13 ubwo azagaruka i Kigali mu Rwanda nyuma y’imikino, mu gihe u Rwanda rwayitsinda rwakomeza kuyobora iri tsinda.

Urutonde ntakuka rw'abakinnyi 25 bajyanywe n'umutoza Frank Spittler
Urutonde ntakuka rw’abakinnyi 25 bajyanywe n’umutoza Frank Spittler
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka