Amavubi atarengeje 23 aguye miswi na RDC

Ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, iguye miswi n’ikipe ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibuga

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya Congo ni yo yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego, aho yarushaga Amavubi guhererekanya imipira mu kibuga hagati.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri Amavubi yatangiye bigaragara ko umutoza Jimmy Mulisa yamaze gusoma umukino wa Congo, kuko Amavubi yagerageje gusatira Congo, ariko amahirwe y’igitego akaba make.

Umukino ujya gusoza Congo yasatiriye cyane Amavubi ariko umuzamu wayo ababera ibamba umukino urangira ari ubusa ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

U Rwanda: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ahoyikuye Jean Paul, Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent.

DR Congo: Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo Lissondja, Dieumerci Mukoko Amale, Glody Likonza, Tshibuabua Tresor, Jackson Muleka, Kayembe Edo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAKURUYIMIKINO MURWANDA NOHANZE

WERARIS yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka