Nyuma yo gukina umukino ubanza akanganya na Benin igitego 1-1 mu mukino wabereye i Cotonou muri Benin, ikipe y’igihugu y’u Rwanda igarutse mu Rwanda aho ije gutegura umukino wo kwishyura.
- Amavubi agarutse mu Rwanda kwitegura Benin
Iyi kipe y’igihugu yahagurutse itarabona igisubizo cy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nyuma yaho u Rwanda rwari rwayimenyesheje ko rutanyuzwe no kuba umukino wo kwishyura warashyizwe muri Benin.
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Muhire Henry, aganira na Kigali Today/KT Radio yavuze ko ikipe igarutse mu Rwanda kugira ngo inabone uko yitegura uyu mukino kuko na mbere y’umukino ubanza Benin itegeze iyorohereza gukora imyitozo nk’uko CAF ibisaba.
Mu myitozo ibanziriza umukino ubanza, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho ndetse n’isaha izakiniraho nk’uko amategeko abiteganya, ariko isohorwa mu kibuga igihe yemerewe kitageze nk’uko bari kumwe n’iyi kipe babidutangarije.
Kugeza ubu FERWAFA itangaza ko yo ku giti cyayo ibyo CAF yari yabasabye babyujuje by’umwihariko Amahoteli ashobora kwakira amakipe y’igihugu ndetse n’abayobora imikino barimo abasifuzi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yamaze kuva kuri Hoteli yari icumbitsemo muri Benin yerekeza ku kibuga cy’indege, aho igomba kugaruka mu Rwanda inyuze i Lomé muri Togo, ikanyura Addis Abeba muri Ethiopia, ikagera mu Rwanda saa sita n’igice z’ijoro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagaruke CAF nitemerako umukini ubera mu rwanda batange ikirego muri FIFA cyaangwa ubere Tanzania