Amavubi arateganya umukino wa gicuti na Sudani

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavub’, ishobora gukina umukino wa gicuti n’igihugu cya Sudan mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemereye Kigali Today ko bari mu biganiro na Sudan, ngo babe bakina umukino wa gicuti mu kiruhuko cya FIFA kiri mu kwezi gutaha.

Yagize ati "Yego turimo kuvugana n’igihugu cya Sudan, dushobora kubamenyesha nyuma yo kwemeranya umukino."

Hari amakuru kandi yavugaga ko u Rwanda rushobora kuzakina undi mukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, ariko FERWAFA yavuze ko nta biganiro bihari kuri uyu mukino, gusa nanone u Burundi bwo kugeza ubu, tariki 19 Ugushyingo 2022 biteganyijwe ko buzakina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire bagakinira muri Maroc.

Mu gihe u Rwanda rwakwemeranya na Sudan gukina umukino wa gicuti, wazakinwa mu matariki agenwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ku makipe y’ibihugu ateganyijwe hagati y’itariki 13 Ugushyingo na 18 Ukuboza 2022, arimo n’Igikombe cy’Isi.

Amavubi yaherukaga gukina umukino wa gicuti mu kiruhuko cya FIFA giheruka muri Nzeri, aho yakinnye umwe wemewe na FIFA ubwo yanganyaga na Guinea Equatorial 0-0, yongera gukina umukino w’imyitozo utemewe na FIFA atsindwa n’ikipe ya Saint Eloi Lupopo yo muri RDC 3-1, imikino yose yabereye muri Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayobozi ba Kigali today nifuzako mwapfash nkund itangazamakuru cyane pe arko mumikino rwose maapfashij mukampa akazi nubwo byaba ubu vollonteer nakwemera mwab mungiriy neza murakoz

Hagenimana diogene yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka