Amavubi anyagiye Seychelles 10-0 mu mikino yombi y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ikoreye amateka kuri Seychelles iyitsinda 7-0 mu mukino wo kwishyura w’amajonjora y’igikombe cy’isi, aho Amavubi ahigitse iyi kipe ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino yombi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019 watangiye Amavubi yotsa igitutu Seychelles kugeza ubwo afunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cya Bizimana Djihad ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie.

Ku munota wa 27 Kagere Meddie na we yanyeganyeje inshundura ku gitego cy’umutwe. Nyuma y’iminota ibiri gusa Tuyisenge Jacques na we yashyizemo igitego cye yongezamo ikindi ku munota wa 34 bajya mu kiruhuko ari 4-0.

Mu gice cya kabiri Kagere Meddie yongeye gutsinda igitego cyari icye cya kabiri kikaba icya gatanu ku Rwanda mu gihe Mukunzi Yannick yasonze iyi kipe ayitsinda igitego ku munota wa 57 naho Hakizimana Muhadjiri ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 79.

Mu mikino yombi Amavubi atsinze iyi kipe ya Seychelles ibitego 10-0

Ibitego 7-0 ni imwe mu ntsinzi ziremereye mu mateka y’u Rwanda, gusa umukino Amavubi yatsinzemo ibitego byinshi kurusha indi ni umukino wayahuje n’ikipe ya Djibouti muri 2007 u Rwanda ruyipfunyikira ibitego 9-0.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 28 muri Afurika byitabiriye amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi aho amakipe 14 azarokoka azasanga ay’ibindi bihugu 26 yakomorewe kudakina amajonjora y’ibanze akaba amakipe y’ibihugu 40 azakina icyiciro cy’amatsinda.

Mu cyiciro cy’amatsinda amakipe 40 azashyirwa mu matsinda 10 aho ikipe ya mbere muri buri tsinda izerekeza mu kindi cyiciro cy’amakipe icumi aho amakipe abiri abiri azahura agakina umukino ubanza n’uwo kwishyura hagasigara amakipe atanu ari na yo azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka