Amavubi anganyije na Zambia abura itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yasezerewe na Zambia, mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha.

Mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali, Ikipe ya Zambia yari yitwaye itsinda Amavubi ibitego 2-0, byombi byari byatsinzwe na Francisco Mwepu.

Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Zambia, Amavubi ntiyabashije kwishyura ibyo bitego kuko yanganyije igitego 1-1.

Ikipe y’igihugu ya Zambia niyo yafunguye amazamu igice cya kabiri kigitangira, nyuma y’aho Mwiya Malumo yari acenze ab’inyuma b’u Rwanda, ateye mu izamu Ishimwe Saleh awukoraho uhita wijyanamo.

Amavubi yaje kwishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Francis Gueulette Samuel Leopold Marie ukina mu Bubiligi.

Samuel Guelette wari ukinnye umukino we wa mbere niwe watsinze igitego cy'Amavubi
Samuel Guelette wari ukinnye umukino we wa mbere niwe watsinze igitego cy’Amavubi

Umukino warangiye Zambia isezereye Amavubi ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1, ihita inibonera itike yo kwerekeza muri CAN.

Ntwari Fiacre yanakuyemo penaliti ya Zambia
Ntwari Fiacre yanakuyemo penaliti ya Zambia
Buregeya Prince yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma
Buregeya Prince yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma

Abakinnyi babanjemo:

Zambia : Prince Bwalya, Prince Mumba, Justine Mwanza, Benson Kolala, Kingsley, Kakwiya, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Lameck Banda, Martin Njobvu, Mwiya Malumo, Francisco Mwepu.

Amavubi: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Ishimwe Saleh, Mugisha Christian, Nshimyumuremyi Gilbert, Bonane Janvier, Guelette Samuel Leopord Marie, Byiringiro Lague.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi yacu niyihangane

innocent delbosque yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka