Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo

Ni umukino watangiye hari ubushyuhe buri ku gipimo cya Dogere 30. Ikipe y’igihugu ya Maroc yihariye iminota ya mbere y’umukino, ndetse no gutindana umupira (ball possession) Maroc igira 70% mu gihe u Rwanda rwari rufite 30% mu minota myinshi y’igice cya mbere.

Sugira Ernest agerageza gucenga myugariro wa Maroc
Sugira Ernest agerageza gucenga myugariro wa Maroc

Amavubi yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 34, ku ishoti rikomeye Hakizimana Muhadjili yateye, umunyezamu arasimbuka awushyira hanze.

Amavubi yatangiye gutinyuka agerageza gushaka uburyo bwavamo ibitego, gusa ntibyaje kubahira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 58, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Sugira Ernest yinjizamo Iradukunda Bertrand, yaje no guhita atera ishoti ariko myugariro wa Maroc awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 74, Kalisa Rachid yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Ngendahimana Eric usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Umukino wa kabiri mu itsinda C, urangiye Amavubi anganyije na Maroc ubusa ku busa, akaba ategereje amahirwe yo gukomeza ku mukino uzabahuza na Togo.

Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza, aha yabuzaga rutahizamu Ayoub El Kaabi wa Maroc gusatira Amavubi
Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza, aha yabuzaga rutahizamu Ayoub El Kaabi wa Maroc gusatira Amavubi
Umunyezamu Kwizera Olivier aririmba indirimbo y'igihugu
Umunyezamu Kwizera Olivier aririmba indirimbo y’igihugu

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Maroc: Anas Zniti, Abdelkarim Baadi, Yahya Jabrane, Larbi Naji, Ayoub El Kaabi , Walid El Karti, Hamza El Moussaoui, Soufiane Bouftini, Soufiane Rahimi, Naoufel Zerhouni na Abdelmounaim Boutouil.

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid , Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio (Usengimana Danny 87’) na Sugira Ernest.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Togo yitonderwe irakomeye, u Rwanda ruracyafite ikibazo cya ba rutahizamu batyaye, inyuma ho rurakomeye

jean yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Amavubi yanshimishije Gusa sinzi kombono Togo itsinda Uganda urwanda rwayitsinda itsinda bimeze ute

Promessy Blezsing yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Amavubi nuburyo anganyije?ariko togo tuzayikubita tutabarira tuzayicya tuyicyariye kbx

nzengiyumva martin yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka