Amavubi anganyije na Cap-Vert mu mukino Kwizera Olivier yigaragajemo (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru, Amavubi, inganyije na Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike ya CAN 2021.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Cap-Vert zakinnye umukino w’umunsi wa gatatu mu rugendo rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye, urangira nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu, buri kipe icyura inota rimwe nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Amavubi yagumye ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, naho Cameroun yatsinze Mozambique ibitego 4-1, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota arindwi.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amavubi yacu turayashyigikiye nakomereze aho

maniriho erneste yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Turashimira Abobasore bitwaye neza.Gusa Olivier yahisemo neza kuba yara giye muri Rayon kuko nibyo bimuhesheje amahirwe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka