Amavubi akomeje imyitozo yitegura Cap Vert (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu batarimo abakina hanze y’u Rwanda ndetse n’aba APR FC bakomeje imyitozo itegura imikino ibiri bafitanye na Cap Vert

Hashize icyumweru ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atangiye umwiherero ndetse n’imyitozo igamije gutegura imikino ibiri bazakina na Cap Vert, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

Abakinnyi bari gukora imyitozo baraburamo 11 b’ikipe ya APR FC ubu nabo bamaze igihe bakora imyitozo yo gutegura amarushanwa nyafurika na shampiyona, ntibarimo kandi n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda,aba bose bikaba biteganyijwe ko bazatangira kwitozanya guhera tariki 25/11/2020.

Abakinnyi bari gukora imyitozo kugeza ubu

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), , Rugwiro Herve (Rayon Sports), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable (Police FC), Usengimana Faustin (Police Fc), Iradukunda Eric (Police Fc)

Abakina hagati: Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Ndekwe Felix (AS Kigali), Kalisa Rachid (AS Kigali)

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Twizerimana Onesme (Musanze FC), , Iradukunda Bertrand (Gasogi United)

Amafoto y’Amavubi mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Sugira Ernest mu myitozo y'Amavubi
Sugira Ernest mu myitozo y’Amavubi
Emery Bayisenge uheruka gusinyira AS Kigali nawe ari mu myitozo
Emery Bayisenge uheruka gusinyira AS Kigali nawe ari mu myitozo
Rugwiro Hervé, kapiteni wa Rayon Sports
Rugwiro Hervé, kapiteni wa Rayon Sports
Muhadjili Hakizimana nawe ari mu myitozo
Muhadjili Hakizimana nawe ari mu myitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe nubwo amavu yatsinda maze nkahitapfa napfana ibyishimo kd najyenda nezerewe amavubi yatsinda yatsindwa nayavu nayabanyanda.

Boptiste habintwari yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

iyi kipe izabikora

celestin yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka