AMAVUBI agiye gukina umukino wa kabiri wa gicuti muri Maroc

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo mu gihugu cya Maroc, irakina umukino wa kabiri wa gicuti kuri uyu wa Kabiri aho ihura na St Eloi Lupopo yo muri Congo

Nyuma yo kunganya mu mukino ubanza wa gicuti aho Amavubi yanganyije na Guinée équatoriale ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize, ikipe y’igihugu irakina umukino wa nyuma kuri uyu wa Kabiri.

AMAVUBI agiye gukina umukino wa kabiri wa gicuti muri Maroc
AMAVUBI agiye gukina umukino wa kabiri wa gicuti muri Maroc

Uyu mukino uraza guhuza Amavubi n’ikipe ya Fc St Eloi Lupopo yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe nayo imaze iminsi ikina imikino itandukanye muri Maroc.

Fc St Eloi Lupopo imaze iminsi ikina imikino ya gicuti muri Maroc
Fc St Eloi Lupopo imaze iminsi ikina imikino ya gicuti muri Maroc

Iyi kipe ya Fc St Eloi Lupopo yari yakinnye umukino wa gicuti na Wyadad Athletic Club de Casablanca iakwutsindwamo ibitego 2-1, irakina n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri kuri Stade El Arbi Zaouli guhera I Saa kumi n’ebyiri ku masaha ya Casablanca (18h00), bikaba Saa moya z’ijoro za Kigali.

Kugeza ubu abakinnyi bose Amavubi yiyambaje bameze neza usibye myugariro wa APR FC Omborenga Fitina wavunikiye mu mukino wa Guinée équatoriale, akaba atazagaragara muri uyu mukino.

Uyu mukino wa Fc St Eloi Lupopo biteganyijwe ko uzagaragaramo abakinnyi bashya batakinnye uwa mbere ari bo Sven Kalisa, Ishimwe Gilbert na Hakim Sahabo, ndetse na Gerard Gohou na Habimana Glen bari bakinnye uwo mukino wa mbere, ariko bakaba ari bwo bwa mbere bari bahamagawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka