Amavubi: Abatoza batanu bazatoranywamo umwe bamaze kumenyekana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa kabiri ryashyize ahagaragara abatoza batanu bazatoranywamo umwe uzahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu akazatangazwa ku mugaragaro nyuma y’itariki 15 Ugushyingo.

Mu batoza 25 bakomoka hanze y’u Rwanda bari basabye ako kazi batanu muri bo, ni bo basigaye mu ruhando rwo guhatanira gutoza Amavubi, mu gihe mu batoza b’abanyarwanda batandatu, na bo bari banditse bagasaba, ari nta n’umwe wigeze atoranywa.

Abasigayemo ni Stephen Keshi ukomoka muri Nigeriya, Patrice Neveu wo mu Bufaransa n’abanya Seribiya batatu ari bo Branko Smiljanic, Ratomir Djukovic na Milutin “Micho” Sredojevic ari na we uhabwa amahirwe yo guhabwa aka kazi kurusha abandi.

Mu byashingiweho bahitamo aba batoza nk’uko byatangajwe na FERWAFA harimo kuba afite ubumenyi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda, uwo mu karere ndetse na Afurika muri rusange, kuba afite ubushobozi bwo kuzajya yohereza abakinnyi b’abanyarwanda i Burayi, kuba afitiye gahunda nziza y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda no kuba avuga nibura rumwe mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Nyuma yo kumenya ko batari ku rutonde rw’abatoza batoranyijwe, bamwe mu batoza b’abanyarwanda bari basabye ako kazi badutangarije ko icyo bifuza ari uko uwo bazagaha wese yazaba ashoboye kandi azi neza umupira wo mu Rwanda ndetse n’uw’akarere ruherereyemo.

Jean marie Ntagwabira, utoza Rayon Sport nawe washakaga aka kazi yavuze ko ababaye kuba atatoranyijwe ariko avuga ko akurikije amazina y’abasigayemo abona kubahitamo byakozwe mu mucyo akaba ngo yifuza ko bazaha ikipe umutoza ubizi kurusha abandi bosa basigayemo kandi ngo bikaba nyaba byiza kurushaho abaye azi neza umupira w’aka karere.

Nyuma yo gutsinda Benin ndetse u Rwanda rukazamuka ku rutonde rwa FIFA, Eric Nshimiyimana ubu ukirimo gutoza Amavubi by’agateganyo ngo ntiyatunguwe no kuba atari mu rutonde rw’abatoza batoranyije, kuko ngo agomba kwemera icyemezo cyafashwe n’abahisemo, kuri we ingo icya mbere ni umusaruro uwo bazahitamo azagaragaza.

Yanadutangarije kandi ko ngo n’ubwo atatoranyijwe bitazamubuza gukora akazi ke ko gutoza amavubi by’agateganyo mu gihe hataremezwa uzahabwa ikipe nk’umutoza mukuru, avuga ko icyo areba ari icyo yamarira igihugu igihe cyose yaba ahawe inshingano.
“Njyewe mbere na mbere ndeba inyungu z’igihugu. Ni nacyo njyewe ndusha abo bose kandi n’iyo bansaba gukorera ubuntu ku nyungu z’igihugu nabikora kandi ntabwo byampungabanya. Njye numva bambaza icyo nakoreye igihugu ariko ntibambaze icyo igihugu cyankoreye”.

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Sport n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda batangaza ko uzatoza Amavubi azamenyekana nyuma y’itariki 15 Ugushyingo, ubwo u Rwanda ruzaba rumaze gukina imikino ibiri na Eritrea mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014. Iyo mikino yombi ikazatozwa na Eric Nshimiyimana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka