Amavubi : Abatoza batanu batoranyijwe bakoze ikizamini cyo kuvuga (Interview)

Abatoza batanu bagomba kuzavamo umwe uzatoza Amavubi, kuri uyu wa kane ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, bakoze ikizamini cyo kwisobanura mu mvugo, bagaragaza umumenyi bwabo ndetse n’icyo bazakorera umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa FERWAFA Celestion Ntagungira ‘Abega’ , ngo n’ubwo bakoze icyo kizamini, ntawe bemeje ko ari we uzatoza Amavubi kuko ngo uretse n’ ubumenyi bazanashingira ku giciro cya buri mukandida kuko badaskaka uzabaca amafaranga menshi.

Hakoreshejwe Telefoni abatoza bakoze ikizamini cyo kwisobanura mu magambo ni Stephen Keshi (Nigeria), Patrice Neveu (Ubufaransa), Branko Smiljanic (Serbia), Ratomir Djukovic (Serbina na Korowasiya), Milutin Micho Sredojevic (Serbia).

Kubera ko bakoze icyo kizamini bari hanze y’u Rwanda, bose bakaba basabwe na Minisiteri ya Sport ndetse na FERWAFA ko, bakoresheje ubutumwa bwa Interineti (e-mail), bakohereza ibiciro byabo bikubiyemo amafaranga bifuza kuzajya bahembwa n’ibindi byose byakenerwa mu gihe baba bakora akazi ko gutoza mu Rwanda. Nyuma ngo nibwo hakazafatwa umwanzuro hashingiwe ku buhanga n’amafaranga uzahabwa akazi azaba yagaragaje.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwanadutangarije ko bataramenya umutoza uzungiriza umwe muri abo bagabo batanu kuko ngo umutoza uzashyirwaho, ari we uzagira uruhare rukomeye mu gushiraho uzamwungiriza.

Icyo kizamini cyakoreshejwe mu muhezo kikaba cyitabiriwe n’abayobozi muri FERWAFA bari barangajwe imbere n’umuyobozi wayo Celestin Ntagungira ndetse n’abo muri Minisiteri ya Sport bayobowe na Minisitiri Protais Mitali.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka