Amateka y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, ibyishimo biratangiye-Perezida mushya wa Rayon Sports

Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yahumurije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo byari muri iyi kipe bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye kuri uyu wa Gatanu hagati ya Komite y’inzibacyuho ndetse na Komite nshya za Rayon Sports, Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyabaye mu ikipe bigomba gusigara inyuma, ubu hatangiye amateka mashya.

Yagize ati “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara”

Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

“Rayon igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’ikibuga”

“Rayon yicajwe ku bibero by’abanyamuryango, ishyirwa mu gituza cy’abakunzi, ubu iri mu biganza by’abakunzi bayo, ngaho nimuhobere ikipe yanyu, nimukikire Rayon Sports yanyu, nimutatira icyo gihango amateka azabibabaza”

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yatangaje kandi ko ikipe bitarenze ku wa Mbere, igomba kuba yatangiye imyitozo ndetse ikanapimisha abakinnyi mbere yo gutangira umwiherero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe kuba hanonetse ubuyobozi bushya buzayoborane ubushishozi kuko Rayon sport irarushya bitewe no kunura amikoro inshuro nyinshi, gusa tubari inyuma

Alias Bosco yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka