Amatariki y’imikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda yatangajwe

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwemeje ko icyiciro cya nyuma kizakinwa tariki ya 16 Gicurasi 2021 i Kigali mu Rwanda muri Kigali Arena kikazitabirwa n’amakipe 12.

Ikirango cya Basketball Africa League
Ikirango cya Basketball Africa League

Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall yatangarije urubuga rwa FIBA (Federation International de Basketball Association) dukesha iyi nkuru ko Kigali Arena izakira ibihangage. Yagize ati " Twishimiye kubatangariza ko itangizwa rya Basketball Africa league rizabera muri Kigali Arena yo Ku rwego rw’isi. "

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizaha amahirwe abandi bakinnyi. Yagize ati "BAL izatanga uburyo bwo kugaragaza impano z’abakinnyi batandukanye bo Ku mugabane wa Afurika , gukoresha basketball mu kuzamura ubukungu no kugaragaza umugabane wacu nk’igicumbi cy’umuco wa Siporo.

Umuyobozi wa FIBA Africa akaba n’umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BAL Anibal Manave yishimiye gutangaza iri rushanwa . Yagize ati " Twishimiye kubamenyesha ko Basketball Africa League igiye kuba nshuro yayo ya mbere. FIBA na NBA byakoranye bya hafi kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi ,abatoza ndetse n’abandi barebwa n’umukino buzabe bwizewe kandi neza. Ubunararibonye bwo kwakira imikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2021 ryabaye umwaka ushize buzagira uruhare ndetse n’umutekano mu kugenda neza kwa BAL" Anibal Manave

Amakipe 12 avuye mu bihugu bitandukanye azahurira I Kigali kuva tariki ya 16 Gicurasi 2021 azahatanira kwegukana basketball Africa League Ku nshuro yayo ya mbere.

Ayo makipe ni:

GSP (Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria)
Petro de Luanda (Clube Atlético Petroleos de Luanda yo muri Angola )/
FAP (Forces Armées et Police Basketball yo muri Cameroon )
Zamalek yo mu Misiri
GNBC (Gendarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar)
AS Police (Association Sportive de la Police Nationale yo muri Mali )
AS Salé (Association Sportive de Salé yo muri Morocca)
Ferroviàrio de Maputo ( Mozambique)
Rivers Hoopers BC (Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigeria )
Patriots BC (Patriots Basketball Club yo mu Rwanda )
AS Douanes (Association Sportive des Douanes yo muri Senegal)
US Monastir (Union Sportive Monastirienne yo muri Tunisia)

Uburyo irushanwa rizakinwa

Amakipe 12 azaganwa mu matsinda atatu buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

irushanwa ryose rizakinwamo imikino 26 harimo 18 yo mu matsinda . Mu matsinda buri kipe azahura n’andi atatu .Amakipe umunani ya avuye mu matsinda azakina imikino azabona tike ya kamarampaka. Muri kimwe cya 1/4 hazakinwa umukino ari nako bizagenda muri 1/2 no Ku mu kino wa nyuma.

U Rwanda ruzahagararirwa na Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka