Amarushanwa ‛Umurenge Kagame Cup 2023’ yongeye yagarutse

Hirya no hino mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, habereye umuhango wo gutangiza amarushanwa Umurenge Kagame Cup, aho amakipe ahatana mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri (Atletisme), sitball n’umukino wo gusiganwa ku magare.

Akarere ka Bugesera mu itangizwa ry'amarushanwa
Akarere ka Bugesera mu itangizwa ry’amarushanwa

Ni amarushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, icyari Amarushanwa y’imiyoborere myiza, yahinduriwe inyito afata izina rya ‘Umurenge Kagame Cup’, mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Perezida Paul Kagame, mu ruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda, no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni imikino ihuza imirenge yose mu gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

Bugesera
Bugesera

Mu itangizwa ry’ayo marushanwa 2023, Kigali Today yanyarukiye mu turere tunyuranye hirya no hino mu gihugu, aho mu mikino yitaweho cyane ari Umupira w’amaguru.

Mu Karere ka Kicukiro ayo marushanwa yatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu Umutesi Slange, abimburirwa n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Umurenge wa Kagarama n’iy’uwa Gatenga.

Ni amarushanwa yitabiriwe cyane n’urubyiruko rwo muri ako karere, ndetse uwo mukino utangirana ishyaka ryinshi, aho buri kipe yahataniraga kurenga icyiciro cy’amajonjora.

Kicukiro mu mupira w'amaguru
Kicukiro mu mupira w’amaguru

Intara y’Amajyaruguru, nayo yatangije ayo marushanwa, aho mu Karere ka Burera yatangirijwe mu Murenge wa Ruhunde n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste.

Ku ikubitiro amakipe y’abagabo n’abagore yo mu Murenge wa Ruhunde yesuranye n’amakipe yo mu Murenge wa Nemba, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ruhunde.

Mu mikino y’amajonjora yabaye uyu munsi, Nemba yahuye na Ruhunde, Bungwe ihura na Gatebe, Butaro ihura na Rusarabuye, Gahunga ihura na Kinoni, Cyanika ihura na Rugarama, Gitovu ihura na Rugengabari naho Cyeru ihura na Rwerere.

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangijwe mu mirenge yose igize ako karere.

Burera
Burera

Ku rwego rw’akarere, ayo marushanwa yatangijwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal.

Uwo muyobozi yibukije abitabiriye ayo marushanwa ko ari guhuza utugari tugize buri murenge muri siporo zose, hagamijwe kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo guhiga ndetse no kurushanwa bihereye ku rwego rw’umurenge no mu mashuri.

Ngo ni mu rwego rwo kumenya abafite impano zihariye mu mikino inyuranye, aho biteganyijwe ko bazafashwa mu kuziteza imbere.

Mu Karere ka Nyagatare naho hatangijwe ayo marushanwa, aho hirya no hino muri ako karere hahuye amakipe y’Utugari, kugira ngo hazavemo ikipe ihagararira Imirenge muri ayo marushanwa.

Nyagatare
Nyagatare

Ni amarushanwa yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, atangirizwa mu Murenge wa Matimba hakinwa umupira w’amaguru wahuje amakipe y’Utugari.

Mu Karere ka Kirehe, amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, mu nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza, Umuturage ku isonga, Umuryango utekanye, Umwana akure neza, Urubyiruko rutere imbere siporo tuyigire umuco”.

Ni mu mukino wahuje ikipe y’Umurenge wa Mpanga n’ikipe y’Umurenge wa Nasho, aho mu bahungu ikipe ya Nasho yatsinze iya Mpanga 2-0, n’ikipe y’abakobwa ya Nasho itsinda iya Mpanga.

Kirehe
Kirehe

Mu ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu amarushanwa Kagame cup yatangirijwe mu Murenge wa Shyira, aho yabimburiwe n’umupira w’amaguru w’abakobwa wahuje ikipe y’Akagari ka Kanyamitana n’iy’Akagari ka Mpinga, nyuma hakurikiyeho umukino w’abahungu.

Ni amarushanwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere Mukandayisenga Antoinette, andi marushanwa abera mu Murenge wa Kabatwa aho ikipe y’Akagari ka Gihorwe yahuye n’iy’akagari ka Myuga, imikino yabanjirijwe n’ibiganiro kuri gahunda Kagame cup n’izindi gahunda za Leta zitandukanye.

Icyagaragaye muri ayo marushanwa hirya no hino mu turere, ni ibibuga hafi ya byose bitujuje ibisabwa, aho ibyinshi bigizwe n’amabuye n’umukungugu, aho bishobora guteza ingorane abakinnyi.

Nyabihu
Nyabihu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukuri iri rushanwa ni ryizacyane kuko rifasha kwidagadura mu baturage byumwihariko mu cyaro. Nishimira uko inzego zibanze ziba zashyushye hagamijwe kunezeza abo bayoboye ngo badahigwa. Ndagya cyane abayobozi usanga ntacyo bibabwiye kandi KAGAME CUP ari ikirungo cyubuzima twiherewe numukuru wigihugu. Reka mbaze, ni kuki hatabaho abakurikirna ibi bikorwa mu gihe cyimyiteguro yiyimikino? Mugihe iyi mikino iba kuki hadatangwa ubutumwa bwihariye ? Gusa ababikora nibabishimirwe. Bidasubirwaho impinduka ziri rushanwa ni umusemburo nikimenyetso kidasubirwaho cyubuzima UMUKURU WIGIHUGU yifuriza abanyarwanda. Mfite ubumenyi mu mikino arko natwe bohasi rwose tubona umukati iyo iri rushanwa ryagarutse. Hazahoreho MEDIA

JEAN BOSCO IZABAYO yanditse ku itariki ya: 18-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka