- Firmino avuga ko azahora atewe ishema no kurwanira Brazil
Roberto Firmino yatangiye avuga ko n’ubwo ibintu bitagenze uko yabyifuzaga, ariko ashimira Imana yatumye agira inzozi zo gukina iri rushanwa buri mukinnyi arota.
Yagize ati "Ndashimira mwese ku butumwa bwiza. Igikombe cy’Isi ni inzozi kuri buri mukinnyi no kuri njyewe ntabwo byatandukana. Ejo ntabwo ibintu byagenze uko nabitekerezaga cyangwa nabirose mu buzima bwanjye, ariko nasubiza amaso inyuma ngashimira Imana ko yanyemereye kubaho muri izo nzozi kimwe n’abandi benshi."
Roberto Firmino wifashishije imirongo itandukanye ya Bibiliya yandika ubutumwa bwe, yavuze ko azahora aterwa ishema no kurwanira igihugu cye iteka, anashimira abakinnyi bahamagawe mu ikipe ya Brazil.
- Roberto Firmino ntabwo yahamagawe mu ikipe ya Brazil
Ati "Byari biri kandi bizahora ari iby’agaciro kurwanira igihugu cyanjye byumwihariko hamwe n’impano Imana yampaye, nizeye ko imfitiye ibyiza biri imbere. Ndashimia abahamagawe bose."
Roberto Firmino yasoje ubutumwa bwe yifashisha umurongo wa Bibiliya wo muri Yeremiya 29:11 ugira uti "Kubera ko nzi imigambi ngufitiye, imigambi yo kuguteza imbere itari iyo kukugirira nabi, imigambi yo kuguha ibyiringiro n’ejo hazaza."
Kugeza ubu mu mikino 13 ya shampiyona y’u Bwongereza 2022-2023, Roberto Firmino amaze gukina yatsinzemo ibitego bitandatu (6) atanga imipira itatu (3) yavuyemo ibitego.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|