Amanota atatu tuyakuye mu menyo y’intare - Umutoza Ruremesha

Mu mukino wahuje Musanze FC na Sunrise FC ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Musanze FC yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma cyashimishije umutoza Ruremesha wari wamaze gutakaza icyizere muri uwo mukino.

Abafana ba Musanze FC bishimiye intsinzi
Abafana ba Musanze FC bishimiye intsinzi

Ni umukino wabaye mu mvura, aho ikibuga cya Stade Ubworoherane cyagoye abakinnyi ku mpande zombi nyuma y’uko cyari cyamaze kuzuramo ibyondo.

Musanze ni yo yabanje kunyeganyeza inshundura ku gitego cyabonetse ku munota wa 17 w’umukino gitsinzwe na Kambale Salita Gentil, kuri coup franc yatewe neza na Munezero Fiston wari wagarutse mu kibuga nyuma y’igihe kirekire ahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe, kubera imyifatire mibi.

Ni igitego cyishyuwe ku munota wa 13 w’igice cya kabiri, gitsinzwe na Babuwa Samson, aciye mu rihumye ba myugariro b’ikipe ya Musanze.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana mu minota ya nyuma y’umukino, ari na ko abanyezamu ku mpande zombi bakomeje gukora neza akazi kabo, bakuramo ibitego byabazwe.

Abafana ba Musanze FC morale yari hejuru
Abafana ba Musanze FC morale yari hejuru

Habura gato ngo umusifuzi arangize umukino, ku munota wa 46 ikipe ya Musanze yabonye Coup franc, iterwa neza na Kikunda Patrick(Kaburuta), Nduwayo Valeur aboneza umupira mu rushundura, atsindira Musanze FC igitego cya kabiri cyahesheje ikipe ya Musanze amanota atatu.

Byari ibyishimo ku mutoza Ruremesha Emmanuel watangarije Kigali Today ko amanota acyuye ayakuye mu menyo y’intare nyuma y’umukino wamukomereye.

Ati “Ni ibyishimo! Aya manota tuyakuye mu menyo y’intare! Nubwo byari byanze tuyabonye tuyakoreye, ariko umutima wakomeje kunkomanga niyumvamo ko tubona igitego cya kabiri byanze bikunze nkurikije uburyo twari turi gusatira”.

Umutoza Ruremesha Emmanuel
Umutoza Ruremesha Emmanuel

Ruremesha avuga ko amanota atatu abonye amuhaye icyizere cyo kwikura ku gitutu cyari kimuriho cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, no kwitegura neza Rayon Sports ku mukino uzabahuza tariki ya 18 Gucurasi 2019.

Ati “Ni amanota agiye kudufasha kwitegura neza, nta gitutu kituriho cyo kumanuka. Ni umukino ugiye no kudufasha kwitegura Rayon sports, turebe ko twazayitsinda tugaha kado abakunzi bacu, ariko nibyanga na none tuzabyakira kuko tuzaba dukina n’ikipe ikomeye”.

Ku ruhande rwa Sunrise, Ntamugabumwe Evariste, nyuma y’uko umutoza mukuru asezeye, ni we watoje uwo mukino aho yavuze ko umubabaje, nyuma yo gukina neza agatsindwa ku munota wa nyuma.

Ati “Ni ibintu bibabaje cyane, kuko ni umukino twayoboye kuva ku munota wa mbere, kugeza ku munota wa nyuma.”

“Abasore banjye bitanze uko bashoboye ku kibuga kibi, badutsinze igitego turacyishyura, ariko ku munota wa nyuma ku ikosa rito ribaye igitego kijyamo. Ni umukino utaduhiriye, abasifuzi bakoze akazi neza, umukino wagenze neza, nta kundi umuntu arabyakira”.

Ntamugabumwe Evariste, umutoza wa Sunrise
Ntamugabumwe Evariste, umutoza wa Sunrise

Musanze FC iraye ku mwanya wa 11 n’amanota 32 inyuma ya Sunrise zinganya amanota, ikinyuranyo kikaba ibitego zizigamye.

Umukino utaha Musanze FC izasura Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, mu gihe ikipe ya Sunrise izasura Kirehe FC iri ku mwanya wa 15.

Nyuma y'umukino byari ibyishimo ku bafana ba Musanze FC
Nyuma y’umukino byari ibyishimo ku bafana ba Musanze FC
Umukinnyi Babuwa Samson (hagati) watsindiye igitego Sunrise biravugwa ko ashobora kuza mu ikipe ya Musanze umwaka utaha
Umukinnyi Babuwa Samson (hagati) watsindiye igitego Sunrise biravugwa ko ashobora kuza mu ikipe ya Musanze umwaka utaha
Babuwa Samson yakiriwe neza n'abafana ba Musanze bifuza ko bamuzana mu ikipe yabo
Babuwa Samson yakiriwe neza n’abafana ba Musanze bifuza ko bamuzana mu ikipe yabo
Abakinnyi ba Sunrise bafata ifoto y'urwibutso na Barirengako Frank
Abakinnyi ba Sunrise bafata ifoto y’urwibutso na Barirengako Frank
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka