Amakipe yo mu Rwanda yemerewe kongeramo abandi bakinnyi batatu kubera #COVID-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ko ubu bemerewe kongeramo abandi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022; Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemereye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo kongera umubare w’abakinnyi bashyirwa ku rutonde mu mwaka w’imikino.

Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku mabwiriza agenga amarushanwa yo ku wa 23/11/2020 mu ngingo yayo ya 34, igika cya mbere 1 igena ko buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 30 mu gihe cy’umwaka w’imikino ndetse no ku myanzuro y’inama y’abagize Inteko Rusange ya FERWAFA yo ku wa 05/01/2022 yemeje ubusabe bwa bamwe mu banyamuryango bwo kongera umubare ntarengwa w’abakinnyi buri kipe yemewerewe kwandikisha bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19;

FERWAFA iramenyesha abo bireba bose ko mu gice cya kabiri cyo kongeramo abakinnyi (2nd player registration period), buri kipe yemerewe abakinnyi batatu (3) b’inyongera ku bagenwa n’itegeko ryavuzwe haruguru.

FERWAFA iboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko guhererekanya abakinnyi (transfer of players) bizarangira ku itariki ya 28 Mutarama 2022 mu gihe kwandikisha abakinnyi (Players’ Registration) bizarangira ku itariki ya 04 Gashyantare 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka