Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yihagazeho mu gikombe cy’Amahoro

Mu mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, amakipe amwe y’icyiciro cya kabiri yitwaye neza imbere y’akina icyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Kane tariki 18/03/2022 ni bwo hasojwe imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro, imikino yakinwe cyane cyane n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’andi y’icyiciro cya mbere ataritwaye neza mu marushanwa abiri aheruka y’igikombe cy’Amahoro.

Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri yihagazeho imbere ya Musanze iwayo
Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri yihagazeho imbere ya Musanze iwayo

Mu makipe y’icyiciro cya kabiri amwe yabashije kwihagararaho,, aho nk’ikipe ya La Jeunesse yihereranye ESPOIR FC iyitsinda ibitego 3-2, mu gihe ikipe y’Intare FC nayo yanganyije n’ikipe ya Musanze FC igitego 1-1.

Uko Imikino ibanza yose yagenze:

Ku wa Gatatu, 16/03/2022:

HEROES FC 1-2 GASOGI UNITED
UR FC 0-6 BUGESERA FC
RUTSIRO FC 1-2 ETINCELLES FC
LA JEUNESSE 3-2 ESPOIR FC
IMPEESA FC 0-1 AMAGAJU FC
NYANZA FC 0-1 MARINE FC
INTERFORCE FC 0-2 ETOILE DE L’EST FC

Ku wa Kane, 17/03/2022:

GORILLA FC 1-1 GICUMBI FC
MUSANZE FC 1-1 INTARE FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka