Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri abayeho ate muri iki gihe cya Guma mu rugo?

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yahagaze amakipe amwe n’amwe asoje imikino ibanza, abakinnyi bamwe bahawe akaruhuko, ariko abandi bari bakiri aho bacumbikirwa n’amakipe yabo.

Kigali Today yamenye uko amwe muri ayo makipe yo mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda abayeho muri iki gihe.

Amagaju FC baheruka guhemberwa ukwezi kwa kabiri

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga w’iyi kipe Hagenimana Martin yagize ati "Gahunda ya guma mu rugo yaje tumaze gusoza imikino ibanza, twari tumaze guhemba ukwezi kwa kabiri, kugeza uyu munsi nta w’undi mushahara turabahemba "

Amagaju FC
Amagaju FC

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko barimo kuganira n’Akarere ka Nyamagabe ari we muterankunga mukuru w’iyi kipe kugira ngo barebe uko bagoboka abakinnyi babo.

Mu ikipe Akagera FC ubuzima ngo buragoranye cyane

Umuyobozi wa Akagera FC Sibomana Japhet aganira na Kigali Today yagize ati "Ni ibihe byagoranye kuri buri wese. Guma mu rugo yasanze abakinnyi bake aho tubacumbikira, abo twarabafashe tubajyana iwacu turimo kubagaburira abandi bo ntacyo turabaha pe!"

Akagera FC
Akagera FC

Yakomeje avuga ko ubuzima bugoye ku buryo kubona icyo baha abakinnyi n’abatoza bigoye kuko inzira zifunze.

Gorilla FC ifite impungenge zo kurangiza ingengo y’imari shampiyona itarangiye

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Umuyobozi wa Gorilla FC Mudaherwanwa Hadj yagize ati "Twari tuzi ko shampiyona yacu izarangira mu mpera y’ukwezi kwa Gatanu, ubu turimo turakoresha ingengo y’imari yacu nta mikino ihari urumva ko dushobora guhura n’ubukene shampiyona n’Isubukurwa."

Gorilla FC
Gorilla FC

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka byose bakita ku bakinnyi haba mu bikeneye amafaranga cyangwa kubaganiriza.

Impessa FC yatanze ibiribwa ku bakinnyi

Ikipe ya Impessa FC yageneye ibiribwa abakinnyi bayo kuko abenshi badahembwa. Mu kiganiro na Kigali Today umuyobozi w’iyi kipe yagize ati "Mu cyumweru gishize komite nyobozi y’ikipe yagerageje no kuboherereza amafunguro aringaniye yo kunganira imiryango yabo muri ibi bihe barimo gukorera imyitozo mu rugo, ku buryo byashimishije abakinnyi n’abo mu miryango yabo.

Impessa FC bahisemo gutanga ibiribwa ku bakinnyi
Impessa FC bahisemo gutanga ibiribwa ku bakinnyi

Tukaba duteganya ko mu gihe ibihe bya guma mu rugo byaba bikomeje twazashaka na none icyo twongera kubagenera. Naho abatoza bo n’abandi bagize staff téchnique bazakomeza guhembwa uko bisanzwe mu gihe tukiri muri ibi bihe byo guhangana na COVID – 19".

Rutsiro FC bamaze guhemba Ukwezi kwa Mata

Shampiyona y’icyiro cya kabiri yahagaze Rutsiro FC iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 25, mu gihe Etoile de l’Est iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 23.

Ikipe ya Rutsiro FC ifite amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Rutsiro FC ifite amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi wa Rutsiro FCNsanzimfura Jean Damascène yagize ati "Ikipe yacu nta kibazo ifite kuko ubu tuvugana tumaze guhemba ukwezi kwa kane, abakinnyi bamwe baratashye abandi bari mu mwiherero turi kubitaho bose."

Yakomeje avuga ko intego ya Rutsiro FC ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ndetse no kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro bagasezerera As Kigali ndetse byakunda bakanagitwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka