Amakipe yakuriweho gupimisha abakozi bayo Covid-19 mbere y’umukino

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.

Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabimenyeshejwe binyuze mu butumwa FERWAFA yayoherereje binyuze ku muvugizi waryo wungirije, Jules Karangwa, aho yavuze ko yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ku wa 28 Werurwe 2022, ndetse no ku biganiro bagiranye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Kuri ubu amakipe ntazongera gusabwa gupimisha abagize ikipe mbere ya buri mukino bagiye gukina, nk’uko byari bisanzwe.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko n’ubwo amabwiriza yuko iki gikorwa kizajya gikorwa amakipe azabimenyeshwa mu bihe bya vuba, ariko abagize ikipe bose bo bagomba kuba barakingiwe Covid-19, barahawe inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bageze igihe cyo kurufata.

Kuva imikino yasubukurwa nyuma yuko yasubitswe igihe kirekire kubera icyorezo cya Covid-19, amakipe mu mikino itandukanye yasabwaga kubahiriza amabwiriza atandukanye yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, harimo no kwipimisha mbere yo gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka