Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabimenyeshejwe binyuze mu butumwa FERWAFA yayoherereje binyuze ku muvugizi waryo wungirije, Jules Karangwa, aho yavuze ko yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ku wa 28 Werurwe 2022, ndetse no ku biganiro bagiranye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Kuri ubu amakipe ntazongera gusabwa gupimisha abagize ikipe mbere ya buri mukino bagiye gukina, nk’uko byari bisanzwe.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko n’ubwo amabwiriza yuko iki gikorwa kizajya gikorwa amakipe azabimenyeshwa mu bihe bya vuba, ariko abagize ikipe bose bo bagomba kuba barakingiwe Covid-19, barahawe inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bageze igihe cyo kurufata.
Kuva imikino yasubukurwa nyuma yuko yasubitswe igihe kirekire kubera icyorezo cya Covid-19, amakipe mu mikino itandukanye yasabwaga kubahiriza amabwiriza atandukanye yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, harimo no kwipimisha mbere yo gukina.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|