Amakipe azahatana n’Amavubi mu gushaka itike ya CAN 2021 ahagaze ate?

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 isubukurwe, ibihugu biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda bikomeje imyitozo irimo n’imikino ya gicuti

Tariki 13/11/2020, ni bwo ikipe y’igihugu ya Cap Vert izaba yakiriye Amavubi y’u Rwanda mu mukino ubanza, naho tariki ya 17/11/2020 u Rwanda rukazakira Cap Vert mu mukino wo kwishyura, bivuze ko kugeza ubu nta kwezi kuzuye gusigaye ngo iyi mikino ikinwe.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugeza ubu iri gukora imyitozo imaze icyumweru, aho yiganjemo abakinnyi biganjemo abari ku rutonde rw’umugereka, mu gihe abakinnyi 11 ba APR Fc ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda bataratangira gukorana imyitozo n’abandi, aho bategerejwe guhera tariki 25/10/2020.

Itsinda u Rwanda riherereyemo ribrizwamo ibindi bihugu ari byo Mozambique, yatsinze u Rwanda ibitego 2-0, Cameroun yatsinze u Rwanda 1-0 I Kigali, ndetse na Cap Vert bazakurikizaho ubwo hazaba hakimwa imikino y’umunsi wa gatatu.

Ayo makipe yandi ahagaze ate?

Muri iyi minsi hakinwa imikino ya gicuti ku makipe y’igihugu, usibye Amavubi ibindi bihugu byabonye umwaya wo gukina imikino ya gicuti, ndetse banifashisha n’abakinnyi babo bakina mu bihugu byose byiganjemo umugabane w’I Burayi

Cap Vert 2-1 Andorra

Ikipe y’igihugu ya Cap Vert izahura n’u Rwanda iheruka gukina umukino wa gicuti tariki 07/10, aho yatsinze ibirwa bya Andorra byo ku mugabane w’i Burayi, ibitego 2-1, byatsinzwe byose na Ryan Mendes, inatsindwa na Guinea ibitego 2-1 tariki 10/10/2020.

Cameroun yipimye n’u Buyapani

Ikipe y’igihugu ya Cameroun nayo yabashije gukina umukino wa gicuti, aho yakinnye n’ikipe y’igihugu y’u Buyapani, umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Mozambique iri gukorera imyitozo muri Portugal

Ikipe y’igihugu ya Mozambique ubu iherereye muri Portugal, aho yakinnye umukino wa mnere wa gicuto igatsindwa na Guinea-Bissau igitego 1-0, ubu ikaba igomba kuzakina undi mukino wa gicuti na Angola ku wa Kabiri utaha.

Igikombe cya Afuria mu nyandiko cyitwa CAN2021 cyangwa AFCON2021, cyagombaga kubera muri Cameroun mu mwaka utaha wa 2021, ariko kimuriwe umwaka wa 2022 n’ubundi kikazabera muri Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzaduhe imyitozo yamavubi namafoto

Maurice yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka