Amakipe ane yahurijwe na Scandinavia mu irushanwa "Vision 2020"

Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Rubavu harabera irushanwa ryiswe Vision 2020, ryateguwe n’ikipe nshya yitwa Scandinavia, rikazahuza amakipe ane

Mu gihe Shampiona y’icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko izatangira mu kwezi kwa 12/2016, ikipe ya Scandinavia ivutse vuba ndetse izaba initabira ayo marushanwa, yatangiye imyiteguro aho yamaze no gutegura irushanwa rizahuza amakipe ane ya hano mu Rwanda.

Ikipe ya Scandinavia, imwe mu zizagaragara mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w'imikino 2016/2017
Ikipe ya Scandinavia, imwe mu zizagaragara mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino 2016/2017

Iryo rushanwa rizahuza ikipe ya Scandinavia FC, Marines Fc, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu, ndetse n’ikipe izaba yatoranijwe y’Umurenge wa Gisenyi, amakipe yose akazagenda ahura kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku cyumweru, maze hakazarebwa ifite amanota menshi ikazegukana igikombe.

Mbussa Kombi Billy wahoze atoza Rayon Sports (wambaye ikoti ry'ubururu), ubu ni we mutoza w'iyi kipe nshya y'i Rubavu
Mbussa Kombi Billy wahoze atoza Rayon Sports (wambaye ikoti ry’ubururu), ubu ni we mutoza w’iyi kipe nshya y’i Rubavu

Iyi kipe nshya y’i Rubavu ikaba yaramaze no gushyiraho Mbussa Kombi Billy wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, akazayitoza nk’umutoza mukuru, aho iyi kipe kandi iyobowe na Kasongo Thierry Paluku yanashyizeho Bizumuremyi Radjab wahoze atoza amakipe nka Etincelles, aho azaba ari Umuyobozi wa Tekiniki muri iyi minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka