Amakipe ane aratangira guhatanira igikombe cy’Intwari gitandukanye n’ibyabanje

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/01 kugera tariki 01/02/2019, kuri Stade Amahoro haraba hakinwa igikombe cy’intwari mu mupira w’amaguru.

Ni irushamwa rizakinwa mu byiciro birimo amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona y’abagabo ariyo APR, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles, amakipe abiri yabaye aya mbere muri Shampiona y’abagore ari yo AS Kigali na Scandinavia, ndetse n’amakipe ya gisirikare.

Igikombe cy'Intwari giheruka cyatwawe na Rayon Sports
Igikombe cy’Intwari giheruka cyatwawe na Rayon Sports

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa barimo urwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidari y’ishimwe ndetse na Ferwafa, iri rushanwa mu mpinduka zirimo ni uko bwa mbere hazaba hanakina amakipe y’abagore.

Muri aya marushanwa habaho n'umwanya wo gutanga ubutumwa bwo kuzirikana intwari z'u Rwanda
Muri aya marushanwa habaho n’umwanya wo gutanga ubutumwa bwo kuzirikana intwari z’u Rwanda

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu François Regis, yatangaje ko amategeko azagenderwaho ari asanzwe agenga amarushanwa mu Rwanda, usibye amategeko make yihariye azagenga iri rushanwa

"Amategeko aziyongeraho ni uko buri kipe yemerewe gukoresha abakinnyi batatu bari mu igeragezwa, abandi bakaba ari abasanzwe bafite ibyangombwa (Licences) byo gukina umwaka w’imikino wa 2018/2019"

APR na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa nyuma w'amarushanwa
APR na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa nyuma w’amarushanwa

Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa APR na Rayon Sports buri yose yahawe 1,200,000 Frws, naho Etincelles iva Rubavu ihabwa Milioni 2 Frws.

Amakipe ya gisirikare yose hamwe azahabwa 2,000,000 Frws yo kwitegura, naho mu bagore AS Kigali ihabwa ibihumbi 400, Scandinavia ituruka Rubavu ihabwa ibihumbi 800.

Ikipe izegukana igikombe mu bagabo izahabwa Milioni 4 Frws, iya kabiri Milioni 2 Frws, iya gatatu ihabwe Miloni imwe n’igice, naho iya kane ihabwe Milioni imwe.

Mu basirikare, ikipe ya mbere izahabwa Milioni imwe, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500, mu gihe abagore iya mbere izahabwa ibihumbi 750, iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

Uko amakipe azahura mu gikombe cy’Intwari 2019

Tariki 26 Mutarama 2019

• APR FC vs AS Kigali (15h30)

• Rayon Sports vs Etincelles (18h00)

Tariki 29 Mutarama 2019

• Etincelles FC vs APR FC (15h30)

• AS Kigali vs Rayon Sports (18h00)

Tariki 1 Gashyantare 2019

• AS Kigali vs Etincelles FC (15h30)

• APR FC vs Rayon Sports (18h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka