Amakipe 73 y’abana agiye gutangira Shampiyona y’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/06/2019, haratangira irushanwa ry’amakipe y’abakiri batarengeje imyaka 15 na 17, rikazitabirwa n’amakipe 73 yo mu gihugu cyose.

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizamara amezi abiri rikinirwa mu Rwanda, rikazitabirwa n’amakipe y’amarerero y’umupira w’amaguru (Centres de Formation) abarizwa mu ntara zose z’u Rwanda.

Amakipe y'abana ku bahungu n'abakobwa agiye gutangira Shampiyona y'abatarengeje imyaka 15 na 17
Amakipe y’abana ku bahungu n’abakobwa agiye gutangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 15 na 17

Ni irushanwa rizaba rikinwa hanagamijwe no kuzakuramo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 izakina imikino ya CECAFA izabera muri Eritrea, ndetse rikazaba ngarukamwaka nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa.

Urutonde rw’amakipe azitabira iri rushanwa ndetse na Zone agabanyijemo:

Zone ya Kigali

Heroes football academy (U17), Gikondo youth football center (U15, U17), Apaer (U17), Isonga FA (U17), Kigali Junior (U15, U17), Etoile du Rwanda (U15, U17), United Eagles (U15, U17), Imirasire (U15, U17), Future for Hope (U15, U17), Excellence FTC (U15, U17), Ifak Don Bosco F.T (U15, U17), Better Future (U15, U17), Shining Academy (U15, U17) na Kiyovu Academy (U15, U17).

Zone y’Amajyepfo:

ES Nyanza (U17), The Winners FC (U15, U17), Youth Development Center (U17), Gihisi Sports TC (U15, U17), Don Bosco Rango (U17), Future Sound FA (U15, U17), Kabutare TVET School (U17), Rwanda Nziza FC (U15, U17), GS St Francois de Kansi (U15, U17), Ngoma FTC (U15, U17), Mukura VS (U15, U17), Intare (U15, U17), Ruhango FTC (U15), Hope Football TC (U15, U17), Gatagara FTC (U15, U17), Nyamasheke Sport Club (U15, U17), Muhanga FTC (U15, U17), Upla (U15, U17), Hurry Apears (U15, U17), Mahembe FC (U15, U17), Rusizi FTC (U15) na Kamembe FC (U17).

Zone y’Amajayaruguru:

Kinihira Youth Football Center (U17), Musanze Youth FTC (U15, U17), Inshozamihigo Youth Football (U15, U17), Les Abeilles FTC (U15), Tecno Youth Talent Detection Center (U15, U17), Lionceaux FTC (U15, U17), Volcanoes Youth Talent Detection Center (U15, U17), Bigogwe FTC (U17), Scandinavia (U17), Aser (U17), Nilisarike for Talent (U17), Inyemeramihigo (U15), Academic Tiger (U15, U17), VJN (U15, U17), Busasamana (U15, U17), Young Boys (U15, U17) na Kivumu (U15, U17).

Zone y’i Burasirazuba:

Rwamagana FC (U15, U17), Amizero FTC (U15, U17), Kazo Football Center (U15, U17), Kirehe FTC (U15, U17), Happy Boys (U15, U17), ES Nyamirama (U15, U17), Rwinkwavu FTC (U15), Petit Prince FTC (U15), Akagera FTC (U15, U17), Munyaga Intwari FTC (U15, U717), Nkamba Football (U15, U17), Amigo AC. Sport Center (U15, U17), Kayonza FCT (U15, U17), Zaza FTC (U15), Gatsibo AC. Sport Center (U15, U17), Ofyer (U15, U17), ES St Marcel de Rukara (U15, U17), Kiziguro (U15, U17) na Rapid Nyankora FTC (U15, U17).

Intare FC ni imwe mu makipe azitabira iyi Shampiyona
Intare FC ni imwe mu makipe azitabira iyi Shampiyona

Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe ane ya mbere muri bur zone, azahurira mu rwego rw’igihugu ndetse akurwemo amatsinda ane, nyuma hazakurikiraho gutoranya abakinnyi bagiye bitwara neza muri buri zone, banone amahirwe yo kuba bashyirwa mu ikipe y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka