Amakipe 2 akinnye bwa mbere igikombe cya Afurika yageze muri 1/8: Icyo imikino 36 y’amatsinda isize

Tariki ya 9 Mutarama 2021 nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku nshuro ya 33, akaba ari ubwa kabiri gikinwe n’amakipe 24 nyuma ya 2019, ikipe ya Gambia n’iya Comoros zitabiye icyo gikombe bwa mbere zibona itike ya 1/8.

Gambiya na yo yitabiriye icyo gikombe bwa mbere yarenze amatsinda
Gambiya na yo yitabiriye icyo gikombe bwa mbere yarenze amatsinda

Ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022 nibwo hasojwe imikino 36 y’amatsinda atandatu yari agabanyijemo amakipe 24. Muri iyo mikino 36 hatsinzwemo ibitego 68 ku mpuzandengo y’igitego 1.89 ku mukino ibitego birimo icumi (10) byatsinzwe kuri Penaliti. Ibyo bitego byose byatsinzwe n’abakinnyi 54 bayobowe na rutahizamu wa Cameroon yakiriye iki gikombe, Vincent Aboubakar, umaze gutsinda ibitego bitanu (5) mu mikino itatu (3) yakinnye.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon, Nigeria na Côte d’Ivoire niyo makipe yinjije ibitego byinshi mu mikino y’amatsinda, aho yinjije ibitego bitandatu (6) mu gihe imikino ibiri (2) ariyo ikipe imwe yatsinze indi ibitego byinshi, ni umukino Cameroon yatsinzemo Ethiopia 4-1 na Tunisia yatsinze Mauritania 4-0.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria niyo kipe yazamutse muri 1/8 ifite amanota menshi aho yatsinze imkino yayo yose itatu (3) ikazamukana amanota icyenda (9), mu gihe amakipe arimo Cameroon, Côte d’Ivoire, Mali, Gambia, Maroc yazamukanye amanota arindwi (7).

Ikipe ya Senegal niyo yayoboye itsinda ifite amanota macye, kuko yariyoboranye amanota 5 ikazamuka itsinze igitego kimwe (1) kuri penaliti inatsinze umukino umwe (1), ikanganya ibiri (2) mu gihe nyamara Ghana yasezerewe idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye, itsindwa imikino ibiri (2) inganya umwe (1) ariko nyamara ikinjiza ibitego bitatu (3).

Ikipe y’igihugu ya Gambia na Comoros ni ubwa mbere zari zitabiye igikombe cya Afurika, zakoze amateka zigahita zibona tike yo gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gihe kandi mu makipe 5 yo mu bihugu by’Abarabu yitabiye, Misiri, Maroc na Tunisia niyo yonyine yazamutse muri 1/8.

Comoros yitabiye bwa mbere yageze muri 1/8
Comoros yitabiye bwa mbere yageze muri 1/8

Ikipe y’igihugu ya Algeria yari yatwaye igikombe cya Afurika cya mbere cyakinwe n’amakipe 24 mu 2019 kikabera mu gihugu cya Misiri, yagaruye amateka yo mu 1992 ubwo yatwaraga igikombe cya Afurika mu 1990, ariko igikurikiyeho mu 1992 igasezererwa mu matsinda ari iya nyuma ifite inota rimwe (1), ari nako byagenze muri 2021 kuko nabwo yasezerewe idatsinze umukino n’umwe, itsinze igitego kimwe (1) itahana inota rimwe (1) nk’uko byagenze mu 1992.

Iyo kipe kandi icyo gihe nabwo yari mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire nk’uko byagenze ubu, gusa icyo gihe bwo Côte d’Ivoire yatsinze Algeria 3-0, muri uyu mwaka yatsinzwe 3-1.

Mu mikino 36 y’amatsinda irangiye abakinnyi 50 bahawe amakarita y’umuhondo aho barindwi muri bo bahawe amakarita abiri (2) kuri buri umwe, mu gihe muri rusange amakarita y’umuhondo yatanzwe ari 57, hatanzwe kandi amakarita y’umutuku ku bakinnyi batanu (5).

Abazamu 21 nibo nibura barangije umukino nta gitego cyinjiye mu izamu ryabo, muri bo abazamu batandatu (6) babikoze inshuro ebyiri (2).

Abakinnyi 49 nibo bamaze gutsinda igitego kimwe (1) muri iyi mikino 36 y’amatsinda irangiye, batatu (3) nibo bafite ibitego bibiri (2) mu gihe umwe ari we ufite ibitego bitanu (5). Umukinnyi umwe witwa Nayer Aguerd ariwe rukumbi umaze kwitsinda igitego, yicyitsinze ubwo ikipe y’igihugu cye cya Maroc yakinaga na Gabon.

Vincent Aboubakar wa Cameroon niwe ufite ibitego bitanu
Vincent Aboubakar wa Cameroon niwe ufite ibitego bitanu

Abakinnyi 43 nibo batanze imipira yavuyemo ibitego, muri abo batatu (3) nibo batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego aho buri umwe yagiye atanga imipira ibiri (2). Mu mikino 36 yakinwe habonetsemo penalititi 18 zatewe n’abakinnyi (15), abakinnyi barindwi (7) barimo Vincent Aboubakar wateye ebyiri (2) na Ibrahima Kone wateye eshatu (3) nibo bazitsinze mu gihe umunani (8) bazihushije.

Abakinnyi 50 bateye imipira y’imiterekano (kufura) 89 yabonetse mu mikino 36 ariko umukinnyi umwe gusa, Achraf Hakimi wa Maroc niwe watsinze kufura mu gihe abakinnyi 23 aribo bateye imipira y’imiterekano irenze umwe.

Uretse amakipe 12 yavuye mu matsinda ari ku myanya ibiri (2) ya mbere akabona tike yo gukina 1/8 cy’irangiza kugira ngo amakipe yuzure 16 agomba gukina iki cyiciro, hazamutse andi makipe yatsinzwe neza yari ku mwanya wa gatatu mu matsinda yayo, ayo akaba ari Tunisia yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatandatu, Comoros yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatatu, Malawi yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri na Cap Verde yabaye iya gatatu mu itsinda rya mbere.

Imikino ya 1/8 iteganyijwe gutangira ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Burkina Fasso izakina na Gabon, naho saa tatu z’ijoro Tunisia izakina na Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka