Breaking:Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemeje ko APR ihabwa igikombe shampiyona ikarangira

Inama nyunguranabitekerezo yahuzaga amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemeje ko ikipe ya APR FC igomba guhabwa igikombe cya shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje amakipe y’icyiciro cya mbere, igamije gusuzuma uko amarushanwa y’umwaka w’imikino 2019/2020 uzasozwa.

Muri iyi nama, habayeho gutorera uko uyu mwaka wazasozwa, aho amakipe 15 muri 16 y’icyiciro cya mbere, yatoye shampiyona isozwa ku munsi yari igezeho, ikipe ya APR FC igahabwa igikombe cya shampiyona.

Abatanze ibitekerezo bahurije ku kuba nta kipe n’imwe izamanuka mu cyiciro cya kabiri, gusa umunyamuryango umwe nawe atora ko umwaka utaha w’imikino wazaba ugizwe n’amakipe 18.

Ku munsi w’ejo hateganyijwe indi nama izahuza amakipe y’icyiciro cya kabiri, nyuma yaho Komite Nshingwabikorwa ya FERWAFA ikazaterana igafata umwanzuro wa nyuma, ndetse ikanawumenyesha CAF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Apr fc yarigikwiye

niyokwiringira samuer yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

BAVANDI IGIKOMBE BAGIHE APR

OSCAR yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Njyewe bigenze kuriya sinabyishimira, ndumva bategereza bagakina imikino yose isigaye, kuba APR yababwa igikombe ntibivuzeko imikino isigaye itahindura urutonde rusange rw’uko Amakipe yasoza champion kdi nabyo ningombwa,

harya ubwo liverpool barayigihaye??

Germain yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ndi umufana wa Rayon Sport, kuba champion irangiye gutya ndumva nta we bikwiye kubabaza. APR yarabikoreye, yaturushije amafaranga idutwara abakinnyi bari kuduhesha igikombe. Ngewe APR nyifurije kuzaserukira u Rwanda neza, izatsinde!igishimishije ni n abanyarwanda gusa. Gusa nti bazongere kutarenga umutaru. Ngira ngo benshi mwabonye ukuntu Sarupongo yatugoye kugeza n ubwo equipe isubira inyuma, uyu mwaka amahirwe nti yadusekeye dutegereze ubutaha.

Harerumukiza Gad yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

APR FC yarigikwiye kuko yaragikoreye abanya rwanda dukomeze twirinde covid19 ubutaha tuzakine imikino yose ntakibazo. byaba byiza ntakipe imanutse mukiciro cyakabiri kuko zose byari bigishoboka.

Pascal yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

@ferwafa
Yatangaje ibitandukanye nibi utubwiye bavuze ko nta matora yabaye. Ntanimyanzuro yafatiwe munama yabaye yabahuje nabayobozi ba ma equipe, ndumva rero iyi nkuru itizewe
Murakoze

Emmy

Emmy yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka