Amakipe 13 yemeye kuzitabira CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda

Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda, ndetse na TP Mazembe yo muri DR Congo, yemeje ko azitabira CECAFA izabera mu Rwanda Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019.

Ni irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, rikaba riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, rigahuza amakipe yabaye aya mbere muri ibi bihugu ndetse n’anadi makipe atumirwa.

Gor Mahia ishobora kuzaba udafite Jacques Tuyisenge, ni imwe mu makipe yamaze kwemera kwitabira CECAFA
Gor Mahia ishobora kuzaba udafite Jacques Tuyisenge, ni imwe mu makipe yamaze kwemera kwitabira CECAFA

Kugeza ubu amakipe 13 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira aya marushanwa, mu gihe hategerejwe andi makipe ashobora kwitabira bitarenze kuri uyu wa Gatanu, arimo amakipe yatumiwe nka Green Buffaloes yo muri Zambia na Mazembe yo muri DR Congo

Amakipe amaze kwemera kwitabira kugeza ubu:

U Rwanda: Rayon Sport na APR FC
Kenya : Gor Mahia na Bandari
Tanzania:- Azam na KMC
Uganda:- KCCA na Proline
Zanzibar:-KMKM
Djibouti:- AS Ports
Somali:- Heegan
DRC:- TP Mazembe
Zambia:- Green Buffaloes.

Green Buffaloes yo muri Zambia nayo yemeye kwitabira CECAFA
Green Buffaloes yo muri Zambia nayo yemeye kwitabira CECAFA

Kugeza ubu kandi hategerejwe andi makipe yatumiwe ariko ataremeza ko yabonetse ari yo Motema Pembe (DRC) ndetse na Big Bullets (Malawi), hakazatangazwa amakipe azitabira bidasubirwaho kuri uyu wa Gatanu, ari nabwo hazatangazwa amatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mambo vipi kwem rafiki wangu mi dar es salaam uburundi bunukuja au vp?

Bosco yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

umva mudukorere ubuvugizi APR izagure n’abanyamahanga kbs ariko nabo bashoboye.naho secafa niya mazembe cg gromahia

gikona yanditse ku itariki ya: 19-06-2019  →  Musubize

nibyo rwose apr igomba guhindura poritike

MIZERO xavier yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka